Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abafite ubumuga bagiwe kwiga ku cyakorerwa umukoresha wemeye guha akazi uri muri icyo kiciro

Thursday 25 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Abafite ubumuga batangaza ko nubwo mu itegeko ry’umurimo mu Rwanda hari uko rifasha abafite ubumuga guoiganira no kubona akazi ariko hari inyigo ikwiye kwigwaho ijyanye n’icyakorerwa umukoresha wemeye guha akazi ufite ubumuga.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba kuri uyu wa Gatatu, ubwo i Kigali hateraniraga inama y’abari muri icyo kiciro baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba biga ko mbogamizi abafite ubumuga bahuye nazo muri ibi bihe bya COVID-19 n’ubu bagihura nazo.

Yavuze ko abo mu Rwanda hari ikintu bakuye kuri bagenzi babo bo muri Uganda na Kenya gisa n’agahimbazamusyi kagenerwa umukoresha wemeye guha akazi ufite ubumuga, cyane ko haba hari bimwe mu byo ashoramo imari bimufasha gukora akazi neza bitari bihari.

Yagize ati "Hari ibyo bavuze bita ’Incentives’, nabyo no ibintu byiza ariko tugomba kubikorera inyigo, tukareba ngo ni iki twateganya kugira ngo nk’umuntu uhaye akazi ufite ubumuga nawe agire icyo yunguka.

Kuko tuzi ko ushobora guha akazi umuntu ufite ubumuga bigasaba ko hari ikindi ukora kitari gisanzwe, wenda ibikoresho tumuha n’ibindi."

Yakomeje agira ati "Iyo ngingo rero (yitwa Quotas System) ni yo tuzaganiraho ikomeye cyane ariko ngira ngo birakwiye ko icyo kintu i Bugande baragifite, itegeko bamaze no kuritore rimaze iminsi, ari Tanzania baragifite, ni ryo rigenda ribafasha kugira ngo abantu bafite ubumuga bagende babona akazi."

Mu bindi abafite ubumuga bo mu Rwanda bumva byashyirwamo imbaraga zikagirwa nk’itegeko ni ukugira ijanisha ry’abakozi bafite ubumuga muri buri kigo cya Leta byaba byiza no mu bikorera, nk’uko usanga ihame ry’uburinanire bw’abagabo n’abagore bikorwa bakibona mu kazi bose, nibura ikigo kikagira umubare runaka w’abafite ubumuga wahaboneka uko waba ungana kosw ariko abakoresha bakamenya ko n’abafite ubumuga bize kandi bashoboye gukora bagatanga umusaruro kandi hari n’abarenza abadafite ubumuga.

Ndayisaba yashimangiye ko imbogamizi ku bafite ubumuga zigihari ariko bashima ingamba Leta igenda ibafashamo izishoboka zigakurwaho nubwo bitatanga igisubizo 100%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.