Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abagore banyurwa no gukorera ahantu hashyushye !!!

Monday 27 May 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Olive MUKAHIRWA

Ibyumba byo gukoreramo akazi bikonje ku buryo bukabije bishobora kudafasha abagore gukora akazi neza. Ni ibigaragazwa n’abashakashatsi bo muri Amerika bafatanyije n’abo mu Budage.

Aba bashakashatsi bifashishije isuzuma ry’imibare n’ururimi, abagore babajijwe batanze ibisubizo bizima ni abakoreye mu byumba bishyushye. Mu gihe abagabo bakoreye mu bushyuhe bo batanze ibisubizo bipfuye ku bwinshi. Bahereye kuri urwo rugero, aba bashakashatsi banditse mu gitabo cyabo bise"Plos one" ko ubushyuhe ari mu cyumba cy’akazi ari ingenzi mu bifasha abagore gutanga umusaruro ushimishije.

Mu bushakashatsi habajijwe abagore n’abagabo 500 bahabwa umwitozo w’imibare basubizaga ako kanya bakuye ibisubizo mu mitwe yabo, banabazwa ibibazo bijyanye no kubaka interuro bifashishije amagambo bahawe. Aba babajijwe baciwemo amatsinda ashyirwa mu byumba bifite ubushyuhe butandukanye burimo degree kuva kuri 16 kugeza kuri 32,5.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore bashyizwe mu byumba bishyushye kurusha ibindi aribo batanze ibisubizo byiza cyane.

NB: Niba ukeneye ko umugore agukorera akazi neza, murinde imbeho mu cyumba umuhaye gukoreramo akazi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru