Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abahawe urukingo rwa Astra Zeneca bagiye guhabwa urwa Kabiri

Friday 28 May 2021
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu igiye gusubukura ubukangurambaga bwo gukingira icyorezo cya COVID-19 mu gihugu hose, hatangwa urukingo rwa Kabiri ku bahawe urwa OXFORD-Astra Zeneca.

Ni gahunda isubukuwe nyuma yo kwakira izindi nkingo z’ubwo bwoko 247,000 zirimo izingana na 117 600 zatanzwe na Perezida Macro uherutse mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Usibye izo zazanywe na Perezida Macro, u Rwanda rwatangaje ko izindi rwazibonye binyuze muri gahunda ihuriweho n’ibihugu byinshi ku isi, COVAX.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yatangaje ko u Rwanda rushimira byimazeyo Guverinoma y’Ubufaransa n’abandi bafatanyabikorwa batumye izo nkingo zoboneka.

Yakomeje agira ati "Turatangira byihuse gutanga urukingo rwa Kabiri rwa Astra Zeneca.Dukomeje kuganira n’abaterankunga batandukanye kugira ngo tubone inkingo nyinshi kugira ngo dukingire Abanyarwanda benshi bashoboka kugira ngo dutsinde iki cyorezo."

Inkingo za Kabiri za Astra Zeneka zatangiye kugezwa mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu hose.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera ku 350 400 bahawe inkingo za COVID-19 uko ziri mu moko abiri yatanzwe mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru