UMUGIRANEZA Alice
Abanyamakuru b’igitsina gore n’abiga uwo mwuga muri kaminuza y’u Rwanda basabwe guhindura imyumvire ishingiye ku muco wo kumva ko ntacyo bashoboye, bagashirika ubwoba bagakora bakiteza imbere bityo n’iterambere ry’igihugu rikihuta.
Ibi babisabwe kuri uyu wa gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa yaberaga mu karere ka Musanze, tariki ya 11 Ukuboza 2020, ajyanye no guhanga udushya ndetse no kwihangira imirimo, yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe gufasha abakora umwuga w’Itangazamakuru kugira ijambo n’urubuga mu iterambere ry’itangazamakuru n’iterambere ryabo by’umwihariko.
Ati, "Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru baracyari bake, yaba gukora umwuga cyangwa abayobora inzego zigamije iterambere ry’itangazamakuru cyangwa ibitangazamakuru ubwabyo. Iyo urebye mu bitangazamakuru birenga 180 bikorera mu Rwanda, 20 bonyine nibo bafite ibitangazamakuru. Twateguye aya mahugurwa rero kugira ngo tubatinyure bumve ko nabo bashoboye, bakore bateze imiryango yabo imbere n’igihugu muri rusange.ˮ
Uyu muyobozi avuga kandi ko uko igihugu kiri kwihuta mu iterambere ryifashishije ikoranabuhanga ari nako hakenewe umubare munini w’abagore bahanga imirimo, batanga akazi bakiteza imbere, bityo abasaba guhindura imyumvire ishingiye ku muco wo kumva ko badashoboye.
Ati, "Turi mu ikoranabuhanga ryihuta, turi muri gahunda y’iterambere ryihuta mu Rwanda. Umugore rero agomba kubigiramo uruhare binyuze mu gukora iyo mishinga, bagakora bagatera imbere ndetse bagahindura na yamyumvire ishingiye ku muco no kumva ko badashoboye. Ubukangurambaga burakomeje kandi byose birashoboka nk’uko aya mahugurwa yabigaragaje.ˮ
Mbungiramihigo yijeje abagore bakora mu itangazamakuru ko imishinga yabo bazayifasha kuyishakira abaterankunga kugira ngo ishyirwe mu bikorwa , hagamijwe guteza imbere umugore mu itangazamakuru ariko bikanyura mu bufatanye n’inzego bireba.
Abitabiriye aya mahugurwa nabo bavuga ko ubumenyi bahakuye bagiye kubushyira mu bikorwa kandi bizeye ko buzabageza kuri byinshi.
Alexia Bizumuremyi umwe muri bo, avuga ko muri aya mahugurwa ahungukiye byinshi ndetse agiye kubishyira mu bikorwa bikazamugirira akamaro, anasaba bagenzi be gutinyuka bakumva ko byose bishoboka.
Ati, "Hari byinshi ntari nsobanukiwe mbere, ariko aya mahugurwa ampaye icyerekezo. Siniyumvishaga uburyo umugore yitinyuka akabasha gukorana n’abandi mu matsinda bakihangira imirimo, ariko ubu nabonye ko bishoboka ndetse cyane.”
Yakomeje agira ati “Icyo nasaba abagore bagenzi banjye ni ugutinyuka, bagakora bakarema ejo heza bakarangwa n’udushya mu mikorere yabo. Niba ushobora guhanga umurimo binyuze mu itangazamakuru, birashoboka ko wahanga n’undi bikemera kuko uba wabibonyeho ubumenyi buhagije.ˮ
Aya mahugurwa yatangiye kuwa mbere tariki ya 07, asozwa kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, akaba yari yitabiriwen’abagore basaga 22 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda n’abagore n’abakobwa biga uwo mwuga muri kaminuza y’u Rwanda.


















