Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abanyeshuri 106 mu bihumbi 195 batangiye ibizamini barwaye COVID-19

Tuesday 20 July 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko mu banyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye harimo abagera ku 106 barwaye icyorezo cya Covid-19 gusa bashyiriweho uburyo bwo gufashwa nabo barakora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Nyakanga 2021 abanyeshuri barenga ibihumbi 195 mu gihugu hose batangiye ibizamini bya leta. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50 naho muri TVET bakaba ibihumbi 22.

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’Ubumenyingiro, NESA, cyatangaje ko hari abanyeshuri bagera ku 106, bagiye gukora ibizamini barwaye Covid-19, muri bo harimo abasaga 20 bo mu Mujyi wa Kigali.

Ku rwego rw’igihugu, ibizamini byatangirijwe i Nyamirambo ku ishuri Saint Joseph Integrated Technical College.

Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko ingamba zashyizweho mu kubafasha, harimo kuba harashyizweho icyumba cyihariye uwo muntu urwaye Covid-19 ajyamo agakoreramo ikizamini ndetse hanashyizweho uburyo bwo kubavana mu ngo zabo no kubasubizayo.

Ati “Hakozwe ibishoboka kugira ngo hatagira umwana n’umwe wagombaga gukora ikizamini cya leta uvutswa amahirwe n’uko arwaye Covid-19, byarakozwe, amabwiriza yaratanzwe kandi araza gukurikizwa nk’uko byagenze na mbere.”

NESA igaragaza ko uretse abarwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bwo kwitabwaho no koroherezwa gukora ibizamini n’abandi banyeshuri bose barakora ibi bizamini bari gufashwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru