Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abanyeshuri bo ku Nkombo bakoze moto ikoresha amazi n’umunyu none barasaba ubufasha ngo bayinoze

Wednesday 9 June 2021
    Yasomwe na

Abanyeshuri batatu bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Piyeri (St Pierre Nkombo) ryo mu Karere ka Rusizi, mu bushakashatsi bwabo bakoze moto ifite umwihariko wo gukoreshwa n’ingufu zituruka munyu n’amazi hagamijwe kurengera
ibidukikije.

Ni moto berekanye mu gusoza amarushanwa abaye ku nshuro ya Cyenda, ubwo yasorezwaga i Kigali ku rwego rw’igihugu hahatana imishinga ya nyuma yavuye mu baneshuri bamaze igihe bahatanira kugaragaza imishinga y’ubwenge iva mu byo biga.

Nk’uko itsinda ry’abanyeshuri batatu ryabitangarije akanama nkemurampaka kabashyize ku mwanya wa kabiri, aba banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo bavuze ko moto yabo igizwe n’ibice bigeze kuri bitatu by’ingenzi bituma igenda, ari byo batiri ibika umuriro, agace kajyamo amazi avanze n’umunyu w’ingezi bateka, hakaba n’ibice gituma amapine yikaraga.

Ndayisenga Samuel umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko iyo moto ikoresha amazi n’umunyu ariko habaho icyo bita gutandukanya imyuka ibiri igize amazi ari yo Hydrogene na Oxygene, babyita Electrolysis of water.

Ati "Iyo umaze kubitandukanya hari ahandi bigera bigashyushywa cyane hanyuma bigaturika bigatwika pisite (pist) iri muri moto zishaka aho zikwira hanyuma pisite ikamanuka igakaraga amapine ya moto."

Aba banyeshuri bavuze kandi ko moto yabo ikoranye vitesi zirindwi mu gihe iziri ku isoko mu rwanda zigera kuri eshanu, ariko iyabo iracyakoresha imwe gusa kuko batarabona ubushobozi bwo gushyiramo icyuma gisimburanya za vitensi.

Ndayisenga yagize ati "Intego dufite, nitubona ubufasha bwaba ubuturutse hirya no hino, abafatanyabikorwa ndetse n’ibigo bishinzwe iterambere cyangwa guhanga udushya bakadufasha icyo twakora ni ugukora kampani ifatika ya nyayo, tugakora moto zinoze nyinshi zishobora gufasha abanyarwanda ndetse zikanabarindira ubuzima bwabo zirinda ikirere kwangirika."

Iyi moto ifite batiri icagingwa rimwe gusa ubundi uko igenda ikajya yicaginga, ifite kandi ubushobozi bwo gutwara umuntu umwe ku birometero bine igakoresha litiro 2 z’amazi avanze n’amagaraga 25 y’umunyu byonyine.

Itsinda ryabaye irya mbere, ryakoze gace bakoresheje ipine ry’imbere mu modoka rihaze umwuka cyane, baricomekaho umupira muto ucamo umwuka ujya mu gacupa karimo peteroli bacana, hakagira akandi gapira kava muri iryo cupa kajya mu rindi bingana ririmo amazi hanyuma uwo mwuka uvanze n’impumuro ya peteroli iyo ugeze mu mazi hasigaramo ibigize peteroli byakangiza ikirere cyangwa umuntu mu guhumeka bikarangira uwo mwuka usa n’uyunguruye unyuze nawo mu mupira muto ujya ku ishyiga risanzwe rya gaze ukaka nk’uko izindi gaze zitekeshwa zaka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Bahati Bernard yavuze ko imishinga y’abo bana ishimishije kandi bazakomeza kubaba hafi.

Ati "Hano biba bikiri mu rwego rw’imishinga; Icyo twakora ni uko twabafasha imishinga yabo ikavamo ikintu kigaragara nibwo umutungo mu by’ubwenge wazavamo.

Icyo twiteze ni uko dushaka uburyo duherekeza bano bana izi mpano zabo ntizigarukire gusa hano mu marushjanwa, tukabaherekeza mu kwiga ku buryo impano zabo zitazimira."

Amarushanwa y’Ubumenyi mu banyeshuri amaze imyaka icumi ategurwa ku nkunga ya KOICA akaba buri mwaka mu kureba uko abanyeshuri bahagaze mu byo biga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru