Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gusezererwa abapolisi basaga 50 bazira ibyaha bya ruswa, ishimangira ko kurwanya ruswa biri mu murongo igenderaho wo gutuma abaturage barushaho kuyigigira icyizere.
Ni mu kiganiro cyifashishije twitter cyatangirwagamo ubutumwa bwo kurwanya icyaha cya ruswa, uburyo bwo kucyirinda no kugikumira hamwe n’ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Cyahuje Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), Urwego rw’Umuvunyi n’izindi zifite aho zihuriye no kurwanya iki cyaha.
Cyahuriranye n’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa kirimo gukorerwa muri za gare hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho abayobizi bakuru ba polisi ku nzego zitandukanye bagendaga batanga ubutumwa bwo kwirinda ruswa.
Polisi yavuze ko iki cyaha cya ruswa bitewe n’amayeri menshi gikoranwa, kukirwanya bisaba ingufu za buri wese cyane ko ruswa ishobora gutangwa mu buryo bw’amafaranga, inzoga, impano, ruswa ishingiye ku gitsina, icyenewabo n’ibindi.
Yavuze ko mu rwego rwo kuyirwanya mu bapolisi hari gahunda zishyirwaho mu rwego rw’imibereho nk’ ihahiro rusange, kuzamurwa mu ntera, kongera imishahara n’ibindi bigamije kunoza imibereho myiza bikanafasha guca no kurandura ruswa mu bapolisi.
Yakomeje igira iti “Gutanga no kwakira ruswa ni icyaha kidasaza ku buryo ugikoze wese yabiryozwa igihe icyo ari cyo cyose.”
“Binyujijwe mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi, Polisi y’ u Rwanda ihana ruswa yihanukiriye, harimo kwirukanwa mu kazi ku mupolisi wayifatiwemo. Kuva uyu mwaka watangira abapolisi basaga 50 bamaze gusezererwa.”
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwo rwasabye abaturarwanda gutanga amakuru k’uwo ari we wese wakira cyangwa utanga ruswa mu rwego rwo kuyirwanya no kuyikumira.
Rwavuze ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta, icyigenga, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi, cyangwa waka indonke cyangwa usaba gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Rukomeza rugira riti “Muri uyu mwaka kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi RIB yakoze amadosiye ku byaha bya Ruswa 176, aho intara y’Umujyi wa Kigali iza ku isonga n’ibyaha 58 byakorewe amadosiye, Amajyaruguru 43, Amajyepfo 27, Uburengerazuba 26, Iburazirazuba 26.”
Yavuze ko mu nzego ziza ku isonga mu byaha bya ruswa harimo inzego za Leta, serivisi zo gutanga amasoko, inzego z’ibanze (Umudugudu n’Akagali), Abikorera cyane cyane mu ma Banki na sosiyete z’Ubwishingizi zipiganirwa amasoko manini.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda wo uvuga ko hakenewe imbaraga mu kwigisha abantu kugaragaza ruswa, kuko imibare y’ubushakashatsi wakoze mu 2017 yerekana ko abantu 15% bahuye na ruswa ari bo babashije kuyimenyesha ubuyobozi.
Wakomeje ugira uti “Ruswa ikomeza kuba kuri nyinshi muri serivisi z’ingenzi nk’amashanyarazi, uburezi no muri serivisi z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zirimo ubwubatsi, amasoko ya leta na gahunda zo gufasha abatishoboye. Gahunda zifasha mu kurwanya ruswa no kuyigaragaza zikwiye gushyirwaho hagamijwe gutahura aho igaragaye.”
Yasabye ko hakoreshwa uburyo butandukanye burimo ikoranabuhanga rya telefoni mu kwigisha abantu batandukanye ububi bwa ruswa, ndetse aya makuru akagera no ku nzego zaba iza leta, imiryango itari iya leta, abikorera n’itangazamakuru.
Ku wa 30 Gicurasi 2018, Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ririmo ibihano biremereye bizajya bihabwa abayobozi ndetse n’abacamanza bazajya bagaragarwaho n’icyaha cya ruswa cyagizwe icy’ubugome kandi kidasaza.
Harimo kandi ko ukekwaho icyaha cya ruswa atemerewe kuburanira mu rukiko rw’ibanze, ikirego kigatangirira mu rukiko rwisumbuye kugira ngo atagira amahirwe yo gutanga ingwate agafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Igihano cyo gufungwa ku cyaha cya ruswa cyarazamuwe, gishyirwa hejuru y’imyaka itanu.
Iri tegeko rinagena ko umuntu uri ku rwego rw’ubuyobozi wahamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igihano kinini mu biteganyijwe, indonke zasabwe zikagaruzwa zikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshatu y’indonke yakiriwe ku bantu ku giti cyabo, no kuva kuri zirindwi kugeza ku 10 y’indonke yakiriwe ku masosiyeti.
Hejuru ku ifoto: Ku wa 11 Nzeli 2013, abapolisi 34 barimo abakuru (officers) batandatu n’abato 28, beretswe abanyamakuru nk’abari bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa

















