Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Abarundi bagiriwe inama yo kuba biga kugenda n’amaguru

Monday 22 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ministiri w’Intebe w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni yasabye Abarundi gutangira kwiga kugenda n’amaguru kuko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli gikomeje kuba ingorabahizi.

Minisitiri Bunyoni yabivugiye imbere y’Abashingamategeko mu Nteko y’u Burundi aho yagarutse ku bibazo byugarije Isi birimo ibura ry’ibikomoka kuri Peteroliri.

Yavuze ko nta muntu uzi igihe iki kibazo cyugarije Isi kizakemukira bityo ko Abarundi bakwiye kwiga uburyo bahangana nacyo.

Hagati aho ariko amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko Perezida w’u Burundi we, Evariste Ndayishimye, yemeje ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi, kizaba cyakemutse mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ibi byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, binyuranye n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni aho nyuma y’iminsi micye we yavuze ko hatazwi igihe ibikomoka kuri Peteroli bizongera kubonekera nkuko byari bisanzwe.

Mu Burundi ni hamwe mu hugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Karere aho mu cyumweru gishize, hanagaragaye abapolisi batangiye kugenda n’amagare aho bari basanzwe bagenda n’imodoka za Polisi ya kiriya Gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru