Kuba Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yarafashe umwanya we agashyiraho komisiyo yihariye yo gucukumbura ibivugwa ko igihugu cye gifite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byongeye akaza mu Rwanda mu ruzinduko aherutse gukora i Kigali si ugushaka gusebya igihugu ke ahubwo abasesenguzi bahamya ko nawe ubwe amateka na raporo yabonye ko urwo ruhare ruhari kandi rukomeye.
Mu kiganiro Meet The Press cyatambutse kuri Televiziyo Flash kuri iki cyumweru kiyobowe n’Umunyamakuru Mutesi Scovia, Umusesenguzi akaba n’umwalimu muri kaminuza Dr. Ismael Buchannan n’Umunyamategeko Me. Ndabirora Jean Damascene baragaraje ko uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rutaje nk’ingabo zoherejwe ku rugamba ahubwo rwahereye mu mubano wari uhari, ubufatanye n’umubano wihariye wa Perezida Habyarimana yari asanganywe n’icyo gihugu ari naho haturutse urwo ruhare.
Dr. Ismael yavuze ko uhereye na mbere ya Jenoside , uruhare rw’abafaransa mu Rwanda rwabayeho binyuze mu bubanyi n’amahanga bwabo mu bufatanye. Hambere mu 1965 Ababiligi bavuye mu Rwanda hasinywe amasezerano mu buryo bw’imibanire, ambasade ishingwa mu gihugu.
Yakomeje agira ati “Icya mbere, Abafaransa ni abantu bafashije guverinoma ya Habyarimana mu rwego rwo kuyiha ububanyi n’amahanga; gushinga ambasade ni icya mbere twavuga kiza kuko twari dukeneye umubano n’abafaransa ariko ibyakurikiye ni ibihe.
Mu rwego rwa Gisilikare abafaransa ni bo bagaburiraga iki gihugu imbunda zose zashobokaga, nibo bakoreraga abasirikare hano, yewe na bamwe muri guverinoma ya Habyarimana abari bamwe mu bajyanama ba Perezida Habyarimana mu rwego rwa gisirikare, mu bice bitandukanye bari Abafaransa.”
Yakomeje avuga ko nubwo ijambo jenoside yakorewe Abatutsi ritakoreshwaga mu Rwanda mbere ya 1994 ariko mu 1990 ubwo Ingabo za RPA yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, hari intambara zagiye ziba hagati ya EX-Far na RPA, uruhare rw’abafaransa baza gutabara ingabo za Habyarimana mu 1991.”
“Intambara yagiye ikomeza kugeza ku itariki ya 6 Mata 1994 ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, aho Abafaransa bari mu gihugu, abiswe bamwe mu barwanye na Habyarimana harimo n’abapilote boherejwe n’ubufaransa batwaraga Habyarimana. Mu gihe cya Jenoside iba, abafaransa twavuga ko bari n’abajyanama bari muri guverinoma ya Habyarimana."
Ibyo Umusesenguzi Dr. Isamael yakomeje abishimangira, ko Abafaransa batagarukiye aho bagiye banaha amahugurwa Interahamwe kandi ari abasivile batari mu myambaro ya gisirikare.
Umunyamategeko akaba na Kmiseri mu Muryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, Ibuka, Me. Kalinda Jean Damascene Ndabirora, yavuze ko nka Ibuka uruzinduko rwa Macron barubonye nk’iiraro kiganisha ku bintu bibiri, ukuri gusesuye no ku butabera ku barokotse Jenoside.
Yavuze ko byagaragaye ko ibyavuye muri raporo Duclert, Perezida Macron ubwe yategetse ngo ikorwe ku ruhare rw’igihgu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibyavuye muri raporo MUSE u Rwanda rwakoresheje byose byahurije ku ruhare rw’ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

















