Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abunganira Nkubiri bagaragarije urukiko inzitizi zahagaritse urubanza zaturutse ku bushinjacyaha

Tuesday 9 March 2021
    Yasomwe na

Abunganira mu mategeko umunyemari Nkubiri Alfred bagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo inzitizi zituma urubanza ruregwamo umukiliya wabo rudashobora gutangira mu mizi.

Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Uyu munyemari aregwa ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu. Bifitanye isano n’ibikorwa byo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda yakoraga mu Ntara y’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Werurwe 2021, nibwo Nkubiri yongeye kugezwa mu rukiko.

Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Nkubiri n’umwavoka we bari muri Gereza ya Mageragere mu gihe abacamanza n’abashinjacyaha bari mu rukiko.

Igihe cyanditse ko iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili ariko habaho imbogamizi zatumye rishyirwa saa Tanu n’iminota 20.

Iburanisha rigitangira Nkubiri yahise asaba ijambo avuga ko mbere yo gutangira kuburana mu mizi hari inzitizi afite. Yavuze ko inyandiko mpimbano aregwa ntazo Ubushinjacyaha bwigeze bwerekana.

Abunganira Nkubiri babwiye urukiko ko hari inzitizi ebyiri bafite zirimo kuba MINAGRI yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite uburenganzira bwo kururegeramo indishyi ndetse n’iyerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

Abunganizi ba Nkubiri bavuze ko basanga nta nyungu ndetse nta n’ububasha MINAGRI ifite, ndetse itakabaye iri muri uru rubanza iregera indishyi. Bavuze ko niba hari umuntu wakabaye asaba indishyi z’icyaha Nkubiri akurikiranyweho ari uwahimbiwe umukono.

Uhagarariye MINAGRI yagaragaje ko Leta ifite ubabasha bwo kuregera indishyi muri uru rubanza kuko yagizweho ingaruka n’icyaha cy’inyandiko mpimbano Nkubiri akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe umwanya bugaragaza ko busanga MINAGRI ifite ububasha bwo kuregera indishyi muri uru rubanza.

Nyuma yo kwiherera, Inteko Iburanisha yanzuye ko inzitizi zagaragajwe n’uruhande rwa Nkubiri Alfred z’uko MINAGRI nta bubasha ifite bwo kuregera indishyi nta shingiro zifite.

Ku yindi ijyanye n’ubusaze bw’icyaha, urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha buzayitangira ibimenyetso mu iburanisha mu mizi.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha rizakomeza tariki 24 Werurwe 2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru