Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

[Amafoto] Perezida Kagame yifatanyije na Mugenzi we Filip Nyusi kwizihiza umunsi w’ingabo muri Mozambique

Saturday 25 September 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame na Perezida Filipe Nyusi bizihije Umunsi w’Ingabo wizihizwa ku ya 25 Nzeri muri Mozambique wabereye kuri Stade ya Pemba.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu wahuriranye n’uruzinduko Perezida Kagame arimo muri iki gihugu rw’iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatanu aho yagiye no gusura Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari mu gikorwa cy’ubufatanye mu guhashya no kubohoza ibice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba muri Mozambique cyane cyane Intara ya Cabo Delgado ikungahaye mu mutungo kamere wiganjemo gaze.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw’impanuka, ahubwo zitabajwe n’iki gihugu kugira ngo zitange umusanzu wazo mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yagize ati "Abanyafurika barashoboye, mu gukorera hamwe neza, dushobora kugera ku bisubizo ku kibazo cyose twahura nacyo. Nta kintu cyaduhagarika mu gushaka ituze, iterambere n’imibereho myiza by’abaturage b’Afurika."

Perezida Nyusi yakomeje gushimira cyane Pereida Kagame n’u Rwanda n’Ingabo zarwo byumwihariko
Mbere yo kujya mu birori byo kwizihiza umunsi w’ingabo zabohoye Mozambique, abakuru b’ibihugu byombo babanje kugirana ikiganiro n’itanagzamakuru, bagaragaza byinshi mu bishimangira ubuvandimwe bw’ibihugu byombi no gutsura umubano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru