Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Amagare: Nkurunziza Yves agiye kumara amezi abiri yitoreza mu Bufaransa

Sunday 28 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Tariki 03 Kanama 2019 ni bwo Nkurunziza Yves, umukinnyi w’ikipe ya Benediction Excel Energy mu mukino wo gusiganwa ku magare azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Monaco aho agiye kumara amezi agera kuri abiri mu myitozo ndetse anakina amarushanwa atandukanye.

Aganira n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Uhoraho mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Murenzi Emmanuel yavuze ko uyu mukinnyi ibisabwa byose byabonetse igisigaye ari ukugenda.

Yasobanuye ko ibi ari bimwe biri mu bufatanye bafitanye n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Monaco binyuze mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa mu mukino wo gusiganwa ku magare “Union Francophone de Cyclisme”.

Nkurunziza Yves ufite imyaka 19 azakorana imyitozo n’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Monaco. Iyi kipe ikaba yaranitabiriye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23 muri Cameroun “Tour de l’Espoir 2019”.

Uretse Nkurunziza Yves hari n’abandi bakinnyi bakiri bato bari mu myitozo hanze y’u Rwanda barimo Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi, Uhiriwe Byiza Renus na Gahemba n’abandi barimo abakuru nka Areruya na Munyaneza bari mu Buyapani.

Murenzi avuga ko ibi byose ari mu rwego rwo gutegura abakinnyi kugira ngo bagerageze guhura n’abandi bo mu bindi bihugu bityo bibafashe kuzamura urwego rw’imikinire.

Akomeza avuga ko ari ukugira ngo bazashobore no kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga bazitabira mu minsi iri imbere irimo imikino y’Afurika izaba muri Kanama 2019 “All African Games 2019”, shampiyona y’Isi izaba muri Nzeri 2019 ndetse n’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani umwaka utaha wa 2020.

Nkurunziza Yves atangaza ko yumva hari byinshi azunguka muri aya mezi 2 agiye kumara mu Bufaransa kuko hari urwego abo agiye guhura na bo bariho akaba yizera ko bizatuma azamura urwego rw’imikinire.

Nkuruniza Yves watangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare muri 2017 amaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda muri 2018, amarushanwa y’ingimbi “Juniors” yabereye mu Bubiligi, La Tropicale Amissa Bongo 2019, “Tour de l’Espoir 2019” ndetse n’isiganwa ryabereye muri Afurika y’Epfo “Tour de Limpopo 2019”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru