Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Davido yambuye impeta umukunzi we yari yarasezeranije kuzamubera umugore w’Isezerano

Wednesday 20 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika, Davido ukorera muzika mu gihugu cya Nigeria, yatangaje benshi ubwo byahishurwaga ko yambuye impeta umukunzi we Chiona bamaranye igihe mu rukundo nk’abantu bari barahanye igihango cyo kubana nk’umugore n’umugabo.

Davido, nyuma yo kwambura impeta umukunzi we byagizwe ibanga ariko hakomeza kwibazwa impamvu yambuye impeta Chioma kandi bizwi ko bafitanye igihando cy’urukundo, byaje kumenyekana, yewe n’umunyamakuru ukomeye muri Nigeria aza kubinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter.

Uyu munyamakuru witwa Kemi Olunloyo, we yibazaga ahantu impeta ya Chioma yarengeye ariko ahishura ko Chioma yamaze kwamburwa impeta yambitswe n’umuhanzi Davido.

Umubano wa David Adedeji Adeleke na Chioma Avril Rowland wari umeze neza ariko ubwo umunyamakuru w’ibyerekeye ubuzima n’ibyerekeye iperereza muri Nigeria witwa Kemi yibazaga iki kibazo byahise bimenyekana ko urukundo rw’aba bombi rudahagaze neza muri iyi minsi.

Uyu munyamakuru yanditse ati ”Haba hari umuntu uzi impamvu Chioma Rowland yambuwe impeta na Davido”. Abenshi bahise bagwa mu kantu batangira kwibaza ku mubano wa Davido n’umukunzi we, Chioma.

Amakuru atandukanye avuga ko impamvu Chioma yaba yaratswe impeta na Davido, ahanini ari uko Chioma atigeze yambara impeta ye mu minsi itandukanye. Andi makuru avuga Davido ashobora kuba yarahagaritse gusezerana n’umukunzi we ari yo mbarutso yo kumwambura impeta yari yaramwambitse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru