Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amavubi U20 atsinzwe iwayo ibitego 2-0 na Zambia

Saturday 12 May 2018
    Yasomwe na

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yabonye ikarita itukura hakiri kare, yatsinzwe na Zambia ibitego bibiri ku busa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo amahirwe yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika aragabanuka.

Amavubi U20 atozwa na Mashami Vincent afatanyije na Rwasamanzi Yves, yasezereye Kenya mu ijonjora ry’ibanze yerekeza mu ijonjora rya kabiri ariho igomba guhangana na Zambia ifite igikombe giheruka.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu saa 15:30, Zambia yatahukanye intsinzi ku bitego bibiri ku busa byatsinzwe na Francisco Mwepu ukinira Kafue Celtic.

Zambia niyo yatangiye umukino neza, Lameck Banda aha akazi gakomeye ku bwugarizi bw’Amavubi atanga umupira kuri Francisco Mwepu wari uhagaze neza gusa ateye mu izamu umunyezamu Ntwari Fiacre arahagoboka.

Amavubi nayo yageze imbere y’izamu rya Zambia ku munota wa gatandatu Byiringiro Lague agerageje gutera mu izamu ariko Thomas Zulu awushyira hanze Ishimwe Christian ateye corner umupira ujya hanze.

Mu byagaragariraga amaso, abakinnyi ba Zambia bari bafite igihagararo n’imbaraga kurusha Abanyarwanda ariko bakaba bazi n’umupira mwinshi ku myaka yabo, bakomeje kurema uburyo bwo gutsinda ariko abakinnyi b’inyuma b’u Rwanda barimo Bonane Janvier, Sindambiwe Protais na Cyitegetse Bogarde bakagerageza kwirwanaho.

Iyi kipe yabonye igitego cya mbere ku munota wa 34 cya Francisco Mwepu ku mupira yari ahawe na Prince Mumba. Ntibyaciye intege Amavubi kuko nayo yakomeje gushaka uko yishyura ibona n’amahirwe aho Mugisha Patrick yashatse gutsinda n’umutwe, umupira ujya hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari inyuma n’igitego kimwe, bavuye kuruhuka umutoza Mashami akomeza kugirira icyizere abakinnyi bari babanjemo ntiyakora impinduka.

Byabaye bibi cyane ku munota wa 59 ubwo rutahizamu Sindambiwe Protais w’u Rwanda yerekwaga ikarita itukura kubera gukinira nabi Lameck Banda, Amavubi asigara mu kibuga afite abakinnyi 10.

Yagerageje kwirwanaho biranga akomeza kurushwa, Mashami akora impinduka ku munota wa 67 yinjiza Felicien Hakizimana asimbuye Cyitegetse Bogarde ntibyagira icyo bitanga kuko yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 78 na Francisco Mwepu wigaragaje nk’umuhanga cyane kuri uyu mukino.

Imbere y’abafana batari bake bari baje gushyigikira iyi kipe, iminota y’umukino yarangiye itsinzwe ibitego bibiri ku busa ikaba ifite akazi gakomeye ko kuzajya kubyishyura igashaka n’icya gatatu i Lusaka tariki ya 19 uku kwezi.

Ikipe izakomeza muri izi zombi izabona itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma aho izahangana n’izaba yavuye hagati y’u Burundi na Sudani izatsinda ikazerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu 2019.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rwanda: Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aimé Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.

Umutoza: Mashami Vincent.

Zambia: Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.

Umutoza: Wedson Watson Nyirenda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru