Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ba Ofisiye bato n’abakiru muri Police na RCS bashyizwe mu kirihuko k’izabukuru

Wednesday 4 August 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abakomiseri, ba Ofisiye Bakuru n’Abato bo muri Polisi y’Igihugu n’ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

Muri Polisi y’Igihugu, abashyizwe mu kirihuko k’izabukuru ni Abakomiseri, ba Ofisiye Bakuru n’Abato bose hamwe ni 112.

Mu kiruhuko cy’izabukuru hagiyemo ACP Anthony Kulamba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ndetse n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, CID.

ACP Kulamba yayoboye CID nyuma yo kumara igihe ari Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’Ubugenzacyaha muri CID ndetse nyuma yaje no kugirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Kulamba kuri ubu asigaye ari Umuyobozi w’Ishami ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, nyuma yo kubanza kuba umuvugizi warwo ubwo yari avuye muri Polisi y’Igihugu.

Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ACP Révérien Rugwizangoga, wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ayobora Abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti.

Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi.

ACP Murenzi Sebakondo wari Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage nawe ni umwe mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abofisiye batandatu b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, barimo CSP Zuba Camille wigeze kuba Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri RCS, ni CSP Mubihame Alphonse, SUPT Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bagenzi Jean Baptiste.

Hari kandi na CIP Ndayambaje Jackson wirukanywe burundu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

Kuri uyu wa Kabiri kandi Su-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 80 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni mu gihe Abapolisi bato bane basubijwe mu buzima busanzwe.

Ba Su-ofisiye n’abapolisi bato 19 bo basezerewe muri Polisi y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi.

Ba Su-Ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, 151 nabo kandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku rundi ruhande, ba Su-ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa 12 nabo basubijwe mu buzima busanzwe mu gihe bagenzi babo n’Aba-Wada 29 birukanywe burundu muri RCS.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru