Mutungirehe Samuel
Abakuru b’imidugudu yose yo mu ntara y’Amajyepfo bagiye guhabwa telephone ngendanwa zigezweho zizwi nka Smartphone zo kwifashisha mu gutanga raporo no gutumanaho byihuse hagati yabo n’inzego za leta hanifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni ikemezo iyi ntara yafashe kugira ngo aba bayobozi bajye batanga amakuru ku gihe hifashishijwe ikoranabuhanga, rituma banohereza amafoto.
Izo telephone nk’uko bamwe mu bakuru b’imidugudu bo mu karere ka Nyaruguru babyemereye Radio y’igihugu, bazihabanye na interineti y’amezi atatu.
Ku batari basanzwe bazitunze bavuze ko bishimye cyane kandi ko kuyikoresha nazagenda babimenya uko barushaho kuzikoresha.
Izi telefoni kandi ziraye zigeze mu turere twose tw’intara y’Amayepfo aho zizateza imbere ikoranabuhanga n’ihanahana ry’amakuru hashimangirwa gahunda ya "Byikorere" abazihawe bishimiye iyi gahunda nabo basabwa kuzikoresha cyane mu guha serivise nziza umuturage.
Gusa nubwo iyi ntara yafashe ikemezo cyo guha telefone abakuru b’imidugudu, bari mu bayobozi b’inzego z’ibanze barangije manda zabo ariko bongejwe igihe kitazwi bitewe n’ingaruka icyorezo cya coronavirusi cyateje muri gahunda zimwe na zimwe za leta zirimo n’igikorwa cy’amatora yasubitswe mu guhe kitazwi.

















