Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Bigaragara ko iyo abantu bumvise imibare itari myinshi y’abanduye COVID-19 barushaho kwirara-CP Kabera

Tuesday 10 November 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi biri kugaragara ko abantu bamwe batangiye kwirara, batubahiriza amabwiriza y’ingamba zo kwirinda 100% COVID-19 barimo abatambara agapfukamunwa, abarenga ku masaha y’ingendo abujijwe nyuma ya saa yine, abadahana intera n’abadakaraba intoki kenshi gashoboka aho bagiye kwinjira kandi abazakomeza kurenga ku mabwiriza bazakomeza guhanwa.

Yabitangaje mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2020 avuga ko buryo abantu bari kugaragara ku makosa yo kurenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19 nyamara yo idahwema gufata abantu no gutwara abandi.

Kuri uyu mugoroba kandi umubare w’abo COVID-19 imaze guhitana wageze ku bantu 40 mu gihe abanduye bashya ari 20 mu bipimo 2 974.

CP Kabera yatangaje ikigiye gukurikira, ati “Icyo tubona ni uko iyo bumvise ko hari imibare itari myinshi, idakanganye yagaragaye y’abarwayi abantu barushaho kwirara. Icya mbere ni uko bagirwa inama; n’ubungubu iyo turi hano kuri radiyo Rwanda abaduteze amatwi barumva ko twongeye kubibutsa ko bagomba kwirinda no kurinda ubuzima bwabo.

Icya kabiri ni uko ababirenzeho barahwiturwa; hari ubwo abapolisi bahura n’abantu bakababwira bati nyabuneka wambaye agapfukamunwa nabi ambara neza, ariko noneho ikirenzeho ni uko iyo binaniranye byose bafatwa bagacibwa amande, barara muri sitade abandi ndetse bakaba banafungwa tukaba tuvuga rero ko ibyo bintu bizakomeza mu gihe abantu abatri bumva ko izi ari ingamba.”

CP Kabera yavuze ko uhereye kuva hatangira gufatwa ingamba zo kwirinda icyorezi cya COVID-19, mu mezi umunani ashize biramutse ari amasomo abantu bahererwa impamyabushobozi bari kuba bakwiye kuba babizi, bityo abona baratsinzwe.

Ati “Bigaragara rero ko iyo kuba ari ukwiga abantu baratsinzwe kuko batabyumva ariko icyo bagomba kumenya ni iki, ni uko icyorezo kigihari umuntu umwe niyo yaba yanagaragaye bivuze ko ashobora gutwara benshi ariko noneho n’ikigaragara mumaze iminsi mubibona mu mibare igaragara hari abagaragara i Musanze, i Nyagatare, bagaragara mu Mujyi wa Kigali bivuze ko icyorezo kiri hirya no.

Akomeza agira ati “Byumvikane ko umuntu umwe yateza ingorane abantu benshi, abantu rero ntabwo bakwiye kudohoka, bakwiye kumvaahubwo ko ari bwo bakwiye gufata ingamba zikomeye kugira ngo intambwe twateye tutazatera nyinshi zigaruka inyuma.”

Kuba muri Gereza ya Ntsinda bari kugaragaramo COVID-19 muri iyi minsi, CP Kabera yavuze ko nta kwibaza byinshi kigezwamo n’abantu kuko nta mababa igira ngi iguruke igeremo, icyabaye ari uburangare.

Ati “Byumvikane rero ko hari abantu barangaye, batitwaye neza batambaye agapfukamunwa cyangwa batakarabye intoki, batahanye intera akaba yakegerana n’umufungwa, yavugana nanwe begeranye atambaye agapfukamunwa amatembabuzi ye akamugeraho akaba yayitera umufungwa.”

Ku basigaye bafatirwa mu birori nyuma y’amasaha yemerewe kugenda, CP Kabera avuga ko urugero rwagaragaye ari urw’abantu barenga 100 bafatiwe muri hoteli ya Land Mark iherereye Kinyinya bari mu birori bikingiranye kandi nyiri hoteli nawe abifitemo uruhare, ari we n’abo yakiriye birengagije amabwiriza yatanzwe n’Urwego rw’iterambere RDB agena uko amahoteri n’ibigo by’ubukerarugendo byakira abakiriya muri ibi bihe bya COVID-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru