Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo muri Tanzania bashyinguraho Nyakwigendera Perezida Dr.John Pome Magufuli witabye Imana ku wa 17 uku kwezi azize indwara y’umutima.
Perezida Mushya wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ashimira abatanzania bose, abakuru b’ibihugu, ibitangazamakuru, abahanzi…na „buri wese wabanye natwe muri iki gihe gikomeye ku gihugu cyacu".
Mu butumwa yatangaje mu gitondo kuri Twitter, Samia Suluhu yansditse ati: „Uyu munsi turaruhura uwo dukunda Dr John Pombe Joseph Magufuli mu nzu ye y’iteka".
Perezida Samia yasabye abantu gukomeza gusabira roho ya Magufuli ngo iruhukire mu mahoro.
Umuhango wo kumusezeraho umaze hafi icyumeeru ubera mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, ahaheruka akaba ari ku kirwa cya Zanzibar ari naho Perezida Mushya Sami akomoka.















