By Imfurayabo Pierre
Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu Burundi, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, rwememeje ko Evariste Ndayishimiye arahira vuba, agasimbura Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.
Urwo rukiko rwasanze nta nzibacyuho igomba kubaho mu Burundi, ahubwo rwemeza ko Général-Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi arahira vuba agasimbura Pierre Nkurunziza.
Evariste Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi mu matora yabaye tariki 20 Gicurasi 2020, bikaba byari biteganyijwe ko azarahira mu kwa munani ubwo Nkurunziza yari kuzaba arangije manda ye.
Icyakora urupfu rutunguranye rwa Perezida Pierre Nkurunziza rwabaye ku wa mbere tariki 08 Kamena 2020, rwatumye urwo rukiko rubona ko hari icyuho mu buyobozi bukuru bw’igihugu, rufata uwo mwanzuro wo gushaka usimbura Nkurunziza mbere y’igihe cyari giteganyijwe.



















