Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rwasabwe kugabanya apeti y’ibitagira umumaro ahubwo bagatangira kwihangira imirimo hakiri kare.
Ibi babisabwe na Minisitiri w’urubyiruko UTUMATWISHIMA Abdallah aho yari mu biganiro bigamije kubereka amahirwe ahari yo kwihangira imirimo ndetse no kubahuza na ba rwiyemezamirimo.
Rwari urubyiruko rugera ku1000 rwaturutse mu mashuri atandukanye muri iyo ntara.
Minisitiri yabagiriye inama yo kubanza bagakora bakiri bato bakajya kwaka akazi nyuma.
Yagize ati: "Mukwiye kugabanya apeti, ntabwo mvuga apeti y’ibiryo ahubwo hari ibyinshi bikurura urubyiruko rukishora mu bitagira umumaro, icyo nabashishsikariza ni ugutangira gukora mukiri bato mugakura amaboko mu mufuka; mujye mukomanga ahantu hose hashoboka mushake imirimo bamwe muyihangire. Ntakazi gakwiye gusuzugurika, wajya kubaza, wakogosha, wahinga ndetse hari n’andi mahirwe menshi yashyiriweho urubyiruko."
Minisitiri yakomeje asangiza urubyiruko ubunararibonye afite mu mibereho ye kugeza abaye Minisitiri aho yagiye agerageza ibishoboka byose ndetse ngo yakundaga no kujya mu nzego zitandukanye z’urubyiruko mu mudugudu.
Bamwe mu rubyiruko bumvise izo mpanuro ze bavuze ko impanuro bahawe zigiye kubafasha guhindura imyumvire bimakaza indagagaciro z’umuco ukwiye kuranga abanyarwanda basobanutse.
Mukeshimana Epiphanie yagize ati: "Twanyuzwe n’ibyo Nyakubahwa Minisitiri atubwiye; akenshi usanga urubyiruko ruterekeza hafi rukumva ko hari imirimo rutagomba gukora hari abo yahariwe, ubu tugiye gukurikiza inama umuyobozi yatugiriye."
Hakizimana Patrick ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye nawe yagize ati: "Dukwiye kujya tubyuka kare tukajya gushaka imirimo, ikindi tugiye kwimakaza ubupfura, twirinda kurarikira ibitari ibyacu ahubwo natwe tugakora cyane kugira ngo tuzabigereho. Nitwubahiriza ibyo tubwiwe bizadufasha kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yabwiye abanyamakuru ko kwigisha urubyiruko ari uguhozaho.
Yagize ati: "Urubyiruko rukwiye kurekeraho kwitinya ahubwo rukwiye kumenye ko byose bishoboka, umuntu ushaka gutera imbere akwiye kugira ikinyabupfura, ntabwo waba ushaka gutera imbere ngo uhore mu businzi no kwiyandarika, ni izi nama twagiye tubaha kugira ngo bibafashe mu kwihangira imirimo."
Mu bindi byagarutsweho ni uko urubyiruko rwasabwe kutajya rwijandika mu matsinda agamije guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo rugafatana urunana mu kwiteza imbere.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje