Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Bwa mbere Mozambique igize icyo ivuga kuri Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda

Saturday 12 June 2021
    Yasomwe na

Leta ya Mozambique yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’umunyarwanda yahaye ubuhunzi Ntamuhanga Cassien umaze ibyumweru bitatu bihwihwiswa ko yafashwe n’inzego zaho zikamushyikiriza ambasade y’u Rwanda.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Umunyarwanda uhagarariye impunzi ziri Mozambique, Habiyaremye yaribwiye ko nabo bamaze ibyo byumweru batazi aho ari btakambira leta ibacumbikiye ngo ibashakire amakuru nyayo ku ho mugenzi wabo Ntamuhanga yaba aherereye cyane ko abo mu muryango bamubuze.

Habiyaremye ukuriye izo mpunzi yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yababwiye ko ikibazo k’iyo mpunzi barimo kugikurikirana binyuze mu gipolisi kibishinzwe.

Yakomeje avuga ko itangazo ry’iyo Minisiteri naryo ritavuga neza ko bazi aho Ntamuhanga ari cyangwa akiri kuri ubwo butaka.

Ati "Bemeza ko gusa Ntamuhanga Kasiyani yabaye muri Mozambique ariko yarahari nk’impunzi mu buryo bwemewe n’amategeko akaba yari afite ibyangombwa by’ubuhungiro."

Igitangaje nk’uko iyo mpunzi ikuriye izindi yabisobaniye, ni uko ishami ryari ryarahawe gushakisha amakuru ya Ntamuhanga Cassien si ryo ryatangaje ko yabuze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru