Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

COVID-19: Mu ijoro rimwe abagera ku 2538 barajwe muri Sitade 300 bafatirwa mu tubari

Wednesday 16 December 2020
    Yasomwe na

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko kuva amabwiriza mashya yatangira gushyira mu bikorwa, mu ijoro ryakeye, ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Ukuboza 2020, ishusho rusange yagaragaje ko hari utubari twafashwe dukora kandi tutemewe, abantu barajwe muri sitade barengeje amasaha y’ingendo n’ibindi bibusanye n’amabwiriza mashya yashyizweho azamara ibyumweru bitatu.

Yagize ati “Iri joro ryakeye gusa mu gihugu hose twafashe utubari 85 turimo abantu bakabakaba 300, ibi byose ni ukurenga ku mabwiriza. Umunsi w’ejo abantu batari bambaye udupfukamunwa neza barasaga 3000, abantu wabonaga batashyizemo intera hagati yabo barakabakaba 1000, ni 979.

Iri joro abantu 2538 ni abarenze ku mabwiriza y’amasaha yo kugera mu ngo naho ibinyabiziga 128byaraye bifashwe ku bu bufatanye bw’inzego z’ibanze na Polisi ba nyirabyo batinze mu nzira.”

Minisitiri yavuze ko ibyo ubwabyo hari indi shusho bitanga mu rugamba rwo kwirinda COVID-19.

Ati “Ni ukuvuga ngo kuri uyu munsi wa mbere ntabwo bigaragara ko twashyize ibintu mu buryo; nkaba naboneraho kugira ngo nsabe cyane Abanyarwanda bose rwose tutaza gutangira kujyana mu mitsi nta mpamvu, twubahirize aya mabwiriza, biragaragara ko bitaramera neza, amasaha turayazi, ibitemewe turabizi ni akabari, guhana intera, twubahirize amabwiriza twirinde iki cyorezo.

Mu ijoro ryahise kandi hari umubare uteri muto w’abaturage barajwe muri sitade y’Ubworoherane, yo mu karere ka Musanze barenze ku masaha ya Saa moya bahawe ngo babe bageze mu ngo, bamwe bavuga ko batari babizi, abandi bagaragaza imamvu zitandukanye zatumye barenga kuri ayo mabwiriza gusa inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Polisi zakomeje kubasobanurira icyo kubahiriza ayo mabwiriza bimaze ku buzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.

Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’akarere ka Musanze aganiriza abarenze ku mabwiriza yo gutaha mbere ya saa moya

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yongeye kuvuga ko nta bindi bihe abantu bigeze batezuka ku ngamba zo kwirinda COVID-19 nk’uko bimaze iminsi bigaragara kandi binagaragazwa n’imibare y’abari kwandura udasize n’abahitanwa na COVID-19.

Abaturage i Musanze bageragezaga gusobanurira inzego z’umutekano icyatumye bisanga batubahirije isaha ya saa moya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru