Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Cyubahiro wamaze imyaka 15 ku muhanda yiyemeje gukura abandi bana mu mihanda ya Kigali

Monday 23 November 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Cyubahiro Erice, ni umusore w’Umunyarwanda ariko wavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ahitwa i Masisi, aho ababyeyi be bari baragiye gushakirayo ubuzima.

Uyu musore avuga ko yumva azatekereza ibyo gushinga urugo ari uko amaze kugera ku nzozi ze, zo gusubiza abana mu muryango uko abyifuza, bakava mu buzima bubi nawe yaciyemo, azi neza uko busubiza inyuma ahazaza h’umwana kandi ari we mizero y’igihugu ejo hazaza.

Iyo avuga amateka y’ubuzima bwe, Cyubahiro avuga ko mu mpera z’umwaka wa 1994 ari bwo yageze mu Rwanda afite imyaka 8 y’amavuko, ariko arinze agira imyaka 35 atarabona abavandimwe be batandatu bandi kuko bagiye batatanira hirya no hino muri Afurika.

Kuva mu 1997 yakuriye i Nyarugenge hagana ku isoko akurira ku muhanda imyaka 15, mu bice bya Nyabugogo no mu mugi i Nyarugenge.

Ati “Byaje kugeraho umuntu aramfata ngo agiye kunyereka imitungo y’iwacu muri Kongo ngo nyikurikirane, ngezeyo banjyana mu gisirikare, icyo gihe nari mfite imyaka 16. Narwanye hafi nk’imyaka itanu ariko singire amahirwe yo kugaruka mu Rwanda.

Aho mboneye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda nabwo banjyanye muri gereza yo muri Kongo maramo imyaka ibiri; ngize amahirwe naje kumenya umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu unshyikiriza u Rwanda, banjyana i Mutobo marayo umwaka nsubira mu buzima busanzwe.”

Amaze kuva muri ubwo buzima, Cyubahiro avuga icyo yahise yiyemeza, ati “Nahisemo rero gutanga umusanzu wo kubaka noneho u Rwanda nkurikije amateka nabashije kugira mu buzima. Ubu mfite abana 130 harimo abavuye muri Koreya y’Amajyepfo mu marushanwa y’ibyo nigisha kandi abo bana nabo bahoze ari inzererezi ku muhanda barimo n’umukobwa umwe.

Mu by’ukuri nabashije kubaho, maze imyaka 14 ndetse ibiyobyabwenge, ndabishimira Imana. Muri ino Corona maze kwakira abana 20 hari abampaye 6 hakaba n’abandi bizanye ubwabo. Imana yaramfashije mbona umufatanyabikorwa anyishyurira igipangu undi ampa gitari enye undi ampa abarimu baza kwigisha abo bana mu by’imiziki mu rugo. Banywa igikoma mu rugo mu gitondo bakarya saa sita bakarya na nimugoroba.”

Cyubahiro ( uri hagati mu ifoto) akomeza avuga ko Imana yamufashije agakira ubwo buzima kandi nawe yifuza gukiza abandi mbere y’uko apanga gahunda zo gushinga urugo.

Ati “Nubwo ntarashaka ariko ariko igihe nuko kitaragera kuko ndacyafite umutima wo kubanza gukora mbere y’uko nshaka umugore, kuko nihaye intego ko nafasha abana wenda nka 500 nkabavana mu muhanda.

Imana yampaye impano yo guhindura umuntu wanyoye ibiyobyabwenge byose bibaho, nta kindi kibimufashamo kurusha siporo, maze kubyigisha abana 130 bose ubu mfitemo abarangije amashuri yisumbuye 4, abarangije kaminuza umwe uri muri Amerika, nundi uri muri Afurika y’Epfo ufite akazi, undi uri Zimbabwe nawe afite akazi kandi nkaba mfite n’ubutumire bwo mu Budage ariko kubera icyorezo cya Corona tuzajyayo umwaka utaha 2021.”

Yongeraho ati “Ndacyari gukora, ndacyafite ubushake kandi ndifuza gukomeza gufatanya n’abayobozi, n’igihugu kugira ngo dukomeze gusubiza abana mu muryango.”

Uyu musore amaze iminsi ari umwe mu bafatanyabikorwa b’imiryango itari iya Leta bakorera mu karere ka Nyarugenge bashyize umukono ku masezerano n’ubuyobozi bw’ako karere, bagiye gukura abana mu mihanda yo mu mirenge itandukanye ya Nyarugenge bakabashyikiriza imiryango iziyemeza kubarera, nayo ikagenerwa ubufasha butandukanye umwana bitewe n’ikigero ariko n’ibyo azakenera ngo agira ubuzima bwiza, agume mu muryango, ushaka kwiga akomeza amashuri ye.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 19 riteganya ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta bitew n’ikigero n’imibereho arimo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru