Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abasirikare 75 ba FARDC batawe muri yombi

Thursday 22 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abasirikare ba FARDC bagera kuri 75 batawe muri yombi bashinjwa ubugambanyi no gukorana n’umutwe wa M23, uhanganye bikomeye na Leta ya Congo.

Batawe muri yombi kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 mu Mujyi wa Gomabbo muri Zone ya Gatatu y’Ingabo za FARDC ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru yatanzwe n’imboni ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma, yemeza ko abatawe muri yombi ari abasirikare basanzwe bakorana bya hafi na Lt Gen Philemon Irung Yav ,Comanda mukuru wa regiyo ya gatatu y’Ingabo za FARDC, wari waranahawe inshingano zo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23, akaba nawe aheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugambanira igihugu no gukorana n’umutwe wa M23.

Lt Gen Philemon Irung Yav, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2022, ashinjwa ubugambanyi no gukorana n’umutwe wa M23 yari ashinzwe kurwanya.

Byavuzwe ko Lt Gen Irung Yav, yagiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga umugaba mukuru wa M23, byanabaye intandaro y’itabwa muri yombi rya Gen Irung Yav.

Yafashwe n’abasirikare barinda Perezida Felix Tshisekedi ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala, mu gice cyayo Cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z’umutekano.

Byitezwe ko abandi basirikare 75 bari hafi ya Lt Gen Philemon Irung Yav batawe muri yombi kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 mu mujyi wa Goma nabo baza koherezwa gufungirwa i Kinshasa muri gereza ya Makala, kugira ngo batangire gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare ku byaha bashinjwa by’ubugambanyi no gukorana na M23.

Bivugwa ko bafatanyije n’Umuyobozi wabo Lt Gen Philemon Irung Yav.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru