Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

DRC: Imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba hatitawe ku masezerano yo guhagarika intambara aherutse gusinywa

Tuesday 18 November 2025
    Yasomwe na

Imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Biraba mu gihe tariki ya 15 Ugushyingo 2025 i Doha, hashyizwe umukono ku masezerano arimo no guhagarika intambara hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC-M23. Amasezerano yemeza ko impande zombi zihagarika burundu imirwano, ariko ku mirongo y’urugamba bikaba ikinyuranyo.

Imirwano irumvikana hafi ya Bukavu Guhera saa kumi n’imwe z’igitondo (5:00), ni urusaku rw’imbunda nini n’intoya mu bilometero 30 uvuye i Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka ahantu hatandukanye yatangajwe n’ikinyamakuru RFI dukesha iyi nkuru, avuga ko imirwano yabereye mu bice bya Civanga, hafi ya sitasiyo icumbikiye icyicaro cya Pariki ya Kahuzi-Biega. Ako gace gafitwe na AFC-M23, ariko abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije na FARDC, bari hafi cyane kandi bagaba ibitero kenshi kuri M23 muri ako gace.

Mu karere ka Bukumbirwa (Walikale), hongeye kuboneka ituze rito kuva ku Cyumweru nyuma y’uko habaye imirwano hagati ya AFC-M23 n’abarwanyi ba Wazalendo. Abaturage babiri basanzwe bivugwa ko bahasize ubuzima.

Ejo hashize, andi makuru yemezaga ko Kashanje na Nyampanika, hafi ya Mweso muri Teritwari ya Masisi, ibi bice byafashwe na Wazalendo. Ndetse ngo mu cyumweru gishize ingabo za FARDC zakoresheje ibitero byo mu kirere muri ako gace.

Amasezerano yo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano aradindira, dore ko iyi mirwano ibaye mu gihe Kinshasa na AFC-M23 batabasha gushyira mu bikorwa ingamba zo kugenzura ubushotoranyi n’intambara yeruye, mu gihe bigomba gushyirwa mu bikorwa n’impande zombi, ndetse hakiyongeraho ICGLR na MONUSCO. Uyu ni umwe mu myanzuro igize amasezerano umunani azashingirwaho hasinywa amasezerano ya burundu cg ahamye y’amahoro.

Ishimwe Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru