Abana 2 bo mu murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu batwitswe n’insinga z’amashanyaraza bibaviramo kugira ubumuga aho umwe yacitse akaboko, ariko ngo haba REG ndetse n’ubuyobozi mu Karere ka Rubavu iyi miryango y’aba bana igaragaza ko izi nzego zabatereranye.
Umwana witwa Irumva Samuel, ufite imyaka 9 yafashwe n’izi nsinga ku itariki 14/07 muri uyu mwaka, ku mpamvu yumvikanisha uburangare bukomeye, nyuma y’iminsi ibiri undi nawe witwa Niyosenga Emmanuel, nawe afatwa nazo zinamuca akaboko zitarazamurwa ngo zinavanwe aho zishobora guteza abantu ibyago, zikinanaba zenda kugera hasi.
Icyakora nyuma yaho umuturage umwe yaje gutanga amakuru y’izi nsinga zari zikomeje guteza ibyago ubuyobozi burebwa n’iki kibazo muri kano gace ngo butaragira icyo bugikoraho.
Izi mpanuka zombi zabereye mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu. Nizeyimana Jean Claude ni umwe mu bahageze ubwo yasangaga umwana umwe muri aba yafashwe n’amashanyarazi agafasha mu kurokora ubuzima bwe, agaragaza ko yasanze umwana umwe muri bano ameze nabi mbere yo kujyanwa kuvurwa.
Yagize ati"Umwana umuriro wari wamufashe amatako, ku nda, inda yose yari yagiye ibabuka bitewe n’umuriro, amatako n’amaguru, ndetse ku buryo umwana yarameze nabi inda yatobotse, tumuterura twigengesereye kugira ngo ataza kwangirika".
Kubera izi nsinga zari ziri kunagana zenda kugera hasi ngo niyo mpamvu yateje iyi mpanuka nkuko umubyeyi umwe w’aba bana Mukandayisenga Félicité abigaragaza hanyuma agashinja Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, ndetse n’ubuyobozi mu Karere ka Rubavu kumutererana aho izi nzego ubwo bazitabazaga aho kubatabara zikabashinja uburangare nyamara avuga ko izi nsiga zari zihamaze nk’imyaka ibiri mbere y’uko izi mpanuka ziba, zitarazamurwa nyamara ubuyobozi muri kano gace bubizi dore ko ngo icyo gihe cyose zahamaze ntabwo zigeze zihavanwa.
Ati" Mbese komite y’umudugudu bose barabimenye kandi akagari kari hariya na Gitifu yarabimenye ntibatanga raporo ko umwana yafashwe, umwana wa kabiri afashwe nibwo umuturage yabishyize ku rubuga, aba ariwe ubwe uhuruza, abayobozi bicecekeye".
Yakomeje agira ati"Uburangare tubona kuri REG, urusinga rwahabaye imyaka 2 bazi ko ruhari ntibaza kurukuraho, ikindi cya kabiri rurashishuye iyo barupfuka ntabwo ruba rwarateje impanuka bigeze aha ngaha".
Uyu Mukandayisenga uvuga kandi ko yakoraga akazi k’ubuzunguzayi mu gihe umugabo we akora akazi k’ubunyonzi, naho umubyeyi w’uriya mwana we wacike akaboko we akaba akora akazi ko guca ishuro basaba nkaho babuze ayo bacira nayo bamira .
Mukandayisenga avuga ko Akarere ka Rubavu kabafashije kwivuriza mu bitaro aho aba bana bari barwariye ariko imiti baguraga hanze yo ngo kanze kubafasha kuyigura kandi ngo yari ihenze.
Ati"Ayo nakoresheje nibuka andi mu mutwe 311 000, ntashyizeho imbuto namuguriraga ibiryo naguraga, abayobozi barantereranye cyane cyane rwose n’akarengane mfite, ni uguhera kuri Mudugudu kugeza kuri Gitifu".
Mukandayisenga agaragaza ko ibi nk’umuryamgo byabagizeho ingaruka uruhuri, nkaho ubu ubukene bubageze ahabi aho bagurishije amatungo bari boroye mukuvaza uyu mwana nkaho avuga ko bamaze igihe kirenga ukwezi i Kigali mu Bitaro bya CHUK, akaboneraho gutakamba ngo inzego zirebwa n’iki kibazo kubagoboka hanyuma bakaba babona n’indishyi.
Christian Muhire, uhagarariye REG mu Karere ka Rubavu, mu mvugo ye yumvikanisha kwigengesera mu kugira uwo yegekaho amakosa agendanye n’ubu burangare abona harabaye kudahana amakuru uko bikwiye mu kugukurikirana iki kibazo ngo gikemuke mbere yuko giteza ibyago kugera hariya.
Icyakora yemereye umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV ko iki ari ikibazo agiye gushyiraho umutima ngo bityo iyi miryango ibashe gufashwa gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati"Ni umukoro wanjye wo kujyayo noneho kubashaka habaye uko gutegereza ibyo twababwiye nibyo gukurikiza babyuzuza, ariko icyo turakora uyu munsi, turagerayo tujye kubareba, kugirango baduhereze ibyo kuzuza byose, ikibazo gikurikiranwe uko gikwiye gukurikiranwa".



















