Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Depite Hindura yanenze bagenzi be basaba icyumba cyo konkerezamo abana ku ishuri, ngo haba habaye ku irerero

Wednesday 23 December 2020
    Yasomwe na

Depite Hindura Jean Pierre, yagaragaje ko atumva kimwe na bagenzi be basaba ko mu itegeko rishya rigenga uburezi mu Rwanda hajyamo gushyiraho icyumba cya mwalimukazi, cyo konkerezamo umwana.

Iki ni icyumba abadepite bagishyigikiye bavuga ko kigiyeho cyafasha muri rwa rwego rwo rukomeza kwita ku mikurire y’umwaka muri ya minsi 100 no kumwonsa kenshi gashoboka mu mezi atandatu ye ya mbere nta kindi umuvangiye.

Yabitangaje nyuma ubwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa gagatu tariki ya 23 Ukuboza 2020, ubwo bemezaga ingingo zigize umushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, itegeko rifite ingingo zirenga 100.

Nyuma yo kugaragaza ko yifashe mu gutora ingingo ya 52 y’uyu mushinga ishyiraho icyumba cy’umukobwa n’icyumba cy’ubutabazi bw’ibanze ku ishuri, Depite Hindura yavuze ko nubwo atayanze ahubwo yashakaga kugira ngo ashimire komisiyo itarashyizemo icyo kintu cyo gushyiraho icyumba cyo konkerezamo ku ishuri.

Yagize ati “Nifashe ntayanze ahubwo nagira ngo nshimire komisiyo; iyi ngingo ikoze neza, rwose bateye intambwe bateganya icyumba cyafasha abantu bagira ibyago cyangwa ibibazo ku ishuri kandi icyo cyumba ntabwo kizahora cyuzuye.

Erega hari ugutekereza ibintu ariko hari no kureba uko bizashyirwa mu bikorwa; ari icyumba cy’umukobwa ntabwo abakobwa bahoramo, ari icyumba cy’abagirira ibyago ku ishuri ntabwo bazahoramo; habaye igihe runaka umubyeyi w’umwarimukazi yakifashisha kandi ku kigo babonye bafite ubushobozi, bafite n’uko kugikenera nta tegeko ribabuza kugishyiraho.”

Yakomeje agira ati “Ariko ujye gushyiraho ikintu tutanazi, ese ubundi ku kigo hagiye guhinduka irerero? Nihaza impinja eshanu, esheshatu ubwo bamwe bazaba bigisha hariya abandi bari kurera impinja ku ruhande cyangwa se abakozi babazanire usange bari gusimburana binjira mu kigo ngo tuzanye abana ba nyina ngo babonse.

Bizatekerezweho nk’uko nyakubahwa Perezida wa Komisiyo yabivuze ariko uyu munsi ntabwo bikenewe cyane ngo tubishyire mu itegeko, ngo duse nkaho tubitegetse abantu kuko n’ubwo buryo bwo kubikurikirana ntabwo bworoshye, uko babikoze ndabishyigikiye 100%.”

Ku ruhande rw’abari bashyigikiye ko icyo cyumba kijyaho, barimo Depite Manirarora Annoncee, wavuze ko usibye ni muri sitati igenga abakozi ba Leta no muri sitati y’abarimu harimo isaha yo konsa.

Ati “Aha nibajije kuko batagennye n’icyumba cy’umubyeyi cyo konkerezamo, kuko wenda uretse abanyamujyi ario ababyeyi bacu bo mu giturage tuzi uko bameze kandi mu burezi hariko amabyeyi benshi. Byakabaye byiza hagenwe n’icyumba cy’umubyeyi cyo konkerezamo.”

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Nyabyenda Damien, yasobanuye ko uko igihugu kigenda cyubaka ubushobozi igihe bizashoboka itegeko ryagaruka icyo cyumba kigashyirwaho.

Ati “Ngira ngo uko ugize icyumba wongeraho byongera nanone n’ingengo y’imari y’igihugu. Muri kubona ko ibintu byose bitagendera rimwe, mureke tubanze dutere intambwe, icyuma cy’umwana w’umukobwa kibanze kiboneke, icyumba cy’ubutabazi bw’ibanze kiboneke, n’ibindi byose uko ubushobozi bw’igihugu bugenda buboneka byose tuzabigeraho.”

Ku ruhande rwa Depite Izabiriza, yavuze ko nubwo bitashoboka ko uyu munsi bijya muri iryo tegeko ariko Minisiteri y’Uburezi yagombye kubitekerezaho, ikareba imvune z’umubyeyi w’umwalimukazi uteri ibubone uko akora urugendo rurerure saa sita asubira mu rugo konsa muri gahunda y’amezi atandatu na gahunda y’iminsi 100 ubutaha bikazahabwa agaciro mwalimukazi agatanga ubumenyi neza atuje.

Abandi badepite bashyigikiye ko icyumba cy’umwalimukazi ukeneye konsa umwana kijyaho, barimo Uwanyirigira Gloriose, bagaragaje ko mu gukora itegeko hatabanza kurebwa ubushobozi igihugu gifite, ahubwo hagenwa ibikorwa ubundi hagashakwa ubushobozi, ibidakozwe uwo mwaka bikaba byakorwa umwaka ukurikiyeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru