Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

EPRN igiye guhuriza hamwe abashakashatsi biga uburyo bwo kuzahura ubukungu bawashegeshwe na COVID-19

Wednesday 26 May 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, i Kigali harateranira inama ngarukamwaka ihuza abashakashatsi, ibigo bya Leta, imiryango itari iya Leta, abahagarariye urwego rw’abikorera n’abanyamakuru, bungurana ibitekerezo ku bizagaragazwa byavuye mu bushakashatsi.

Ni inama yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa “EPRN" ikaba ibaye ku nshuro ya karindwi;kuri iyi nshuro insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ingamba zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus”.

Dr. Charles Ruranga, uyobora inama y’ubutegetsi ya EPRN, yavuze ko iyi nama ngarukamwaka izafasha mu kugaragaza zimwe mu ngaruka zatewe n’icyorezo ndetse n’inama zitangwa n’abashakashatsi mu guhanga n’izo ngaruka.

Muri iyi nama haraganirwa ku ngingo zigera kuri eshanu ari zo kureba ingaruka z’icyorezo cya corovanirus ku bukungu bw’igihugu, Uruhare rw’imiyoborere haba imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.

Hari kandi kureba Uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu burambye (Ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, kwishyura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga).

Abateraniye muri aya mahugurwa kandi barasuzuma Ingamba zo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya coronavirus ku bukungu bwo mu karere k’Afrurika y’Iburasirazuba no ku ruhando mpuzamahanga.

Indi ngingo ni ireba ingamba z’ishoramari mu kuzamura ubukungu no guhanga imirimo byashegeshwe n’icyorezo coronavirus.

Hashingiwe ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronovirus, abatumirwa bacye bazahurira muri hoteli Serena, mu gihe umubare munini uzitabira inama wifashishije ikoranabuhanga.

Inama ya Gatandatu iheruka mu 2020, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize ingunfu nyinshi mu kugabanya ubukene binyuze muri gahunda zitandukanye zafashije abaturage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru