Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Mu imurika gurisha riri kubera I Gikondo muri uyu mwaka wa 2019 Uruganda rwari ruzwiho gukora amata meza azwi ku izina rya Mukamira rwazanye bimwe mu bicuruzwa bifite umwihariko.
Imurikagurisha ritegurwa n’urugaga rw’abikorera PSF riri kubera I gikondo rizwi nka Expo rikaba riri kuba ku nshuro yaryo ya 22 muri uyu mwaka wa 2019, kimwe n’abandi bikorera, uruganda rukora rukanatunganya amata y’ikivuguto na za yoghurts byose byakunzwe n’abanyarwanda bikanamenyekana cyane ku izina ry’uruganda Mukamira, uru ruganda narwo ntirwatanzwe muri iri murikagurisha na bimwe mu bicuruzwa bavuga ko bifite umwihariko ubigereranyije n’ibisanzwe.
Hitimana Alain, uzwi nka Freeman umuhanzi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye nka: Umubikira, Teta, Zaniririndi nizindi, niwe uhagarariye stand ya Mukamira muri Expo 2019, aganira n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw, yatangaje ko Mukamira Dairy Ltd, yazaniye abakiriya bayo ibicuruzwa isanganywe ariko hakiyongeraho n’ibindi bifite umwihariko nka Yawurute zijya mu byuma bikonjesha (Frigo) Ariko zikaba zifite ubushobozi bwo kumara igihe kigera ku mezi 4 bitarangirika.
Umuhanzi Freeman niwe uhagarariye Stand ya Mukamira muri Expo 2019
Usibye ubu bwoko bwa yourghts kandi, akomeza avuga ko hari n’amazi uru ruganda rwaje ku murika yitwa Mukamira Mist Water akaba afite umwihariko w’uko ashyirwa mu macupa manini (Van) ushobora gukoresha ufungura nka robine cyangwa ukayashyira ku cyuma kabuhariwe gishobora kuyashyushya cyangwa kuyakonjesha kizwi ku izina rya Waterdispenser.
Aya mazi ushobora kuyakoresha mu icupa risanzwe cyangwa kuri water dispenser
Aya mata nayo wayahasanga
Ikindi yagarutseho ni uburyo ibiciro byabo biri hasi (Byagabanyijwe) Ugereranyije n’uko ubusanzwe babicuruza.
Stand ya Mukamira Dairy Ltd ikaba ifatanye na Konka, bakaba bakora guhera I saa 8H 30 kugeza saa sita z’ijoro mu masaha ya Expo.
Uruganda Mukamira Dairy Ltd, rukaba rukorera mu Karere ka Nyabihu, rwatangiye gukora mu mwaka wa 2017, rutangirana n’ibicuruzwa birimo amata y’ikivuguto ndetse na yawurute ubu bakaba bakora na za fromage ndetse n’amazi, bafite ibyicaro (Depots) mu turere dutandukanye rw’U Rwanda nka Nyamagabe, Huye, Rubavu, Musanze, Muhanga, no mu mujyi wa Kigali.
mamaurwagasabo.rw

















