Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ethiopia yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere w’umugore

Thursday 1 November 2018
    Yasomwe na

Bwa mbere mu mateka yayo, Ethiopia yashyizeho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’umugore, Meaza Ashenafi.

Ashenafi w’imyaka 54 y’amavuko, yemejwe kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018 n’Umutwe w’Abadepite, nyuma yo gutangwaho umukandida na Minisitiri w’Intebe, Ahmed Abiy.

Meaza Ashenafi ni umunyamategeko washinze Ishyirahamwe ry’Abavoka b’Abagore (EWLA) muri Ethiopia, nk’uko tubikesha African News.
Minisitiri Ahmed Abiy amaze gukora impinduka zidasanzwe mu gihe gito amaze ku buyobozi muri iki gihugu.

Mu byumweru bibiri bishize, yashyizeho yafashe imyanya 50% y’abaminisitiri ayigenera abagore.

Muri minisiteri zahawe abagore, harimo n’izikomeye cyane zirimo iy’Ingabo n’Amahoro ishamikiyeho Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza.

Usibye kuba Meaza Ashenafi asanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, yanabaye umucamanza mu rukiko rukuru.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Faki Mahamat, aherutse gushimira u Rwanda na Ethiopia nk’ibihugu biri ku isonga mu kubaha ubushobozi bw’abagore no kubaha imyanya ikomeye mu buyobozi.

Abicishije kuri Twitter nyuma y’aho Perezida Kagame avuguruye Guverinoma hakagaragaramo amasura menshi y’abagore, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza, rugakurikirwa na Ethiopia.

Yagize ati, “U Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu buringanire muri za minisiteri no mu Nteko Ishinga Amategeko, aho rukurikiwe bya hafi na Ethiopia. Kumva ko abagore n’abagabo bafite agaciro kangana muri politiki ni ikintu k’ingenzi mu kubaka Afurika twifuza. Ni uko ni uko baturage n’abayobozi b’u Rwanda na Ethiopia.”

Soma: Komisiyo ya AU yashimye impinduka Kagame yaraye akoze muri Guverinoma

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru