Mutungirehe Samuel
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Fumbwe Zamu Daniel, wo mu karere ka Rwamagana yatangaje ko gahunda yo kwesa umuhigo wo gutanga mituweli bemereye Guverineri CG Gasana Emmanuel bawugezeho, ndetse barengeje 100% ubu bageze ku 124%.
Hagati muri uku kwezi, tariki ya 14, ni bwo ku mbuga ngari y’ibiro by’umurenge wa Fumbwe habereye ubukangurambaga bwo kurengera umwana bwiswe, ‘Tujyanemo mu kurengera umwana’, butangizwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gsana Emmanuel, buhuza inzego z’akarere ka rwamagana, iz’umurenge kugeza ku mudugudu n’abaturage bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Inshuti z’Umuryango, imiryango itari iya leta, ibigo by’amashuri n’abandi.
Muri ubwo Guverineri gasana yabajije umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Fumbwe impamvu abaturage b’uwo murenge bakomeje kuza inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuweli, ku kigero cya 76% kugeza mu ntangiriro z’ukwezi.
Guverineri CG Gasana Emmanuel abaza Umuyobozi w’umurenge n’ab’utugari kugeza kuri ba Mugudugu uko bazazamura ikigero cy’abatanag mituweli.
Ntibyarangiriye aho yamusabye guhagurukana n’ikipe y’abayobora utugari twose n’ab’imidugudu bajya imbere y’abaturage kumusobanurira uko ikibazo kizakemuka nabo bamwizeza ko bagiye kwihutisha gushishikariza abaturage gutanga mituweli.
Gitifu Zamu yemereye Guverineri CG Gasana ko yasanze bari ku mwanya udashimishije, ku mwanya wa 11 mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, ariko bagiye gukora iyo bwabaga ibintu bigahinduka.
Ati “Ariko mfite gahunda, nicaranye na PSF twemera ko ku wa gatanu tuzaba turi kuri 90%.”Guverineri yahise ababwira ko nyuma yo kwiyemeza uwo muhigo imbere y’abaturage babatoye, birimo umuhigo wa mituweli, Ejo Heza, kurengera umwana no gukumira ibyaha bitari byaba, azagaruka Fumbwe bitereka intango yo kwishimira ko babigezeho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 Gitifu Zamu yabwiye mamaurwagasabo.rw ko umuhigo bawugeze kure, bashingiye ku mubare iva muri raporo ya buri munsi bahabwa.
Yagize ati “Buriya gukora raporo ya buri munsi twebwe ntiitubikora ariko ntekereza ko nitugira amahirwe tukayibona turayitangaza. Nka raporo mbona buri munsi tugeze ku 124%.
Barimo kubyumva, abaturage bacu ni abaturage beza cyane bumva gahunda za leta kandi bakazishyira mu bikorwa, rwose ndimo kubona biri kugenda neza cyane.”


















