Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Gakenke: Ababyeyi baravuga ko ivuriro ryo kuboneza urubyaro begerejwe rizabafasha kuringaniza urubyaro

Wednesday 7 May 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Nemba w’Akarere ka Gakenke baravuga ko ivuriro rito begerejwe rizabafasha kubyara abo bashoboye kurera ngo kubera ko wasangaga barimo kubyara indahekana. .

Ivuriro ryo kuboneza urubyaro rya Nemba ryakemuye ibibazo byinshi.

Aba Babyeyi babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo tv / Mamaurwgasabo.rw
ubwo yageraga mu Murenge wa Nemba w’aka karere aho bavuze ko iri vuriro ryaje kubabera igisubizo.

Uwamariya Angelique yagize ati”Kuboneza bituma tubyara abo dushoboye kurera kuko iyo ubyaye abana benshi udashoboye usanga bandangaye hirya no hino ndetse bituma bamwe bisanga no mwigwingira,iri vuriro batwegereje hano rikomeje kudufasha kuringaniza urubyaro”.

Kuboneza urubyaro byabaye inkingi y’iterambere ry’umuryango.

Undi mubyeyi ati”Njyewe n’umugabo wanjye twaboneje urwa burundu kubera ko twari tumaze kugira abana bane kandi wareba imibereho yo muri iki gihe ugasanga ntayo, bityo rero dufata gahunda yo kuza kuboneza kugira umuryango wacu ugire icyerekezo cy’iterambere”

Ku ruhande rw’abagabo nabo bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro bakomeje kuyitabira cyokoze ngo hari bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo hasi bataritabira iyi gahunda.

Sibomana ni umwe mu bagabo twaganiye yagize ati”Njye nafashe icyemezo cyo kuboneza burundu kubera ko hari igihe umugore wawe usanga byamunaniye ariko wowe uramufasha kugira ngo mubyare abo mushoboye kurera ndetse muzashobora kubarihira amashuri bidasabye gutega amaboko muri leta “

Undi mugabo witwa Nsengimana Cyprien ati”Gahunda yo kuboneza iyo uyiganirijeho umufasha wawe iba nziza.Nkubu hano muri Nemba twegerejwe iri vuriro ryo kuboneza urubyaro gusa hari abagabo bumva ko ryagenewe Abagore gusa nyamara twese ni ryacu.Iyo uringanije urubyaro bituma utabyara indahekana n’urugo rugatera imbere”

Bakomeza banenga bagenzi babo bagifite inyumvire yo hasi yo kuvuga ko iyo waboneje ukonja, utagira akanyabugabo n’ibindi…)

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yashishikarije abaturage gukomeza kugana iri vuriro ngo kuko ndetse yabibukije ko serivisi zitangirwamo aribo zagenewe.

Ati”Turasaba abaturage bacu ba Gakenke by’umwihariko abo mu murenge wa Nemba gukomeza kugana iri vuriro begerejwe ryo kuboneza urubyaro kugira ngo babyare abo bashoboye kurera, nibarigane kuko serivisi zitangirwamo aribo zagenewe”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yashishikarije abaturage gukomeza kugana iri vuriro.

Leta y’u Rwanda mu bukangurambaga ikora kenshi binyuze mu nteko z’abaturage no mu bindi biganiro bitandukanye nuko isaba abaturage kubyara abo bashoboye kurera mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiryango ibyara abana benshi rimwe na rimwe idafite ubushobozi bwo kubitaho.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru