Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Nemba w’Akarere ka Gakenke baravuga ko ivuriro rito begerejwe rizabafasha kubyara abo bashoboye kurera ngo kubera ko wasangaga barimo kubyara indahekana. .
Aba Babyeyi babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo tv / Mamaurwgasabo.rw
ubwo yageraga mu Murenge wa Nemba w’aka karere aho bavuze ko iri vuriro ryaje kubabera igisubizo.
Uwamariya Angelique yagize ati”Kuboneza bituma tubyara abo dushoboye kurera kuko iyo ubyaye abana benshi udashoboye usanga bandangaye hirya no hino ndetse bituma bamwe bisanga no mwigwingira,iri vuriro batwegereje hano rikomeje kudufasha kuringaniza urubyaro”.
Undi mubyeyi ati”Njyewe n’umugabo wanjye twaboneje urwa burundu kubera ko twari tumaze kugira abana bane kandi wareba imibereho yo muri iki gihe ugasanga ntayo, bityo rero dufata gahunda yo kuza kuboneza kugira umuryango wacu ugire icyerekezo cy’iterambere”
Ku ruhande rw’abagabo nabo bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro bakomeje kuyitabira cyokoze ngo hari bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo hasi bataritabira iyi gahunda.
Sibomana ni umwe mu bagabo twaganiye yagize ati”Njye nafashe icyemezo cyo kuboneza burundu kubera ko hari igihe umugore wawe usanga byamunaniye ariko wowe uramufasha kugira ngo mubyare abo mushoboye kurera ndetse muzashobora kubarihira amashuri bidasabye gutega amaboko muri leta “
Undi mugabo witwa Nsengimana Cyprien ati”Gahunda yo kuboneza iyo uyiganirijeho umufasha wawe iba nziza.Nkubu hano muri Nemba twegerejwe iri vuriro ryo kuboneza urubyaro gusa hari abagabo bumva ko ryagenewe Abagore gusa nyamara twese ni ryacu.Iyo uringanije urubyaro bituma utabyara indahekana n’urugo rugatera imbere”
Bakomeza banenga bagenzi babo bagifite inyumvire yo hasi yo kuvuga ko iyo waboneje ukonja, utagira akanyabugabo n’ibindi…)
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yashishikarije abaturage gukomeza kugana iri vuriro ngo kuko ndetse yabibukije ko serivisi zitangirwamo aribo zagenewe.
Ati”Turasaba abaturage bacu ba Gakenke by’umwihariko abo mu murenge wa Nemba gukomeza kugana iri vuriro begerejwe ryo kuboneza urubyaro kugira ngo babyare abo bashoboye kurera, nibarigane kuko serivisi zitangirwamo aribo zagenewe”

Leta y’u Rwanda mu bukangurambaga ikora kenshi binyuze mu nteko z’abaturage no mu bindi biganiro bitandukanye nuko isaba abaturage kubyara abo bashoboye kurera mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiryango ibyara abana benshi rimwe na rimwe idafite ubushobozi bwo kubitaho.