Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuvuzi, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugerageza porogaramu (application) ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) izajya ifasha abaganga n’abaforomo gusuzuma abarwayi no gufata ibyemezo byihuse ku miti igomba gutangwa.
Iryo gerageza riri gukorwa binyuze mu mushinga wiswe Horizon 1000, uhuriyemo Guverinoma y’u Rwanda, Bill & Melinda Gates Foundation ndetse na OpenAI. U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe nk’igihugu cyatangirijwemo igerageza ry’uyu mushinga ku rwego rwa Afurika.
Imaze imyaka ibiri igeragerezwa mu mavuriro yo mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Muhire Andrew, yatangaje ko Horizon 1000 imaze imyaka igera kuri ibiri igeragerezwa mu mavuriro hafi 50 yo hirya no hino mu Rwanda.
Yasobanuye ko nubwo iri koranabuhanga rigamije kunganira abaganga mu kazi kabo ka buri munsi, ridateganyijwe na gato gusimbura icyemezo cya nyuma gifatwa n’umuganga.
Ati: “Gates Foundation na OpenAI bawushoyemo asaga miliyari 50 z’amadolari ya Amerika. Intego nyamukuru ni ukwihutisha no kunoza serivisi z’ubuvuzi, ariko si ugusimbura abaganga. Icyemezo cya nyuma kizakomeza gufatwa n’umuntu.”
Uko application’ izajya ikora
Iyo porogaramu izajya ifasha umuganga cyangwa umuforomo mu gihe ari gusuzuma umurwayi, aho izajya itega amatwi uko umurwayi asobanura ibimenyetso by’uburwayi bwe, ikabyandika mu buryo bwikora.
Nyuma yo kwakira ayo makuru, izajya isesengura ibimenyetso yatanzwe, igafasha umuganga gufata icyemezo cyihuse ku muti ugomba gutangwa, bigabanya igihe cyatakazwaga mu gusesengura amakuru.
Izajya kandi igaragaza niba umurwayi afite ibimenyetso byihutirwa (red flags) bisaba koherezwa mu buvuzi bwisumbuyeho, bityo bigafasha kwirinda gutinda mu gutanga ubuvuzi bukomeye.
Igisubizo ku kibazo cy’ubuke bw’abaganga
Iri koranabuhanga ryitezweho gufasha cyane u Rwanda mu kibazo cy’ubuke bw’abatanga serivisi z’ubuvuzi. Kugeza ubu, umuganga umwe ashobora kwita ku barwayi bagera ku 1,000, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abaganga bane ari bo bagomba kwita ku barwayi 1,000.
Horizon 1000 izafasha kugabanya umutwaro ku baganga, by’umwihariko mu bigo nderabuzima byo mu cyaro.
Izakora n’aho internet itari ihamye
Ikindi cyiza kuri iyo ‘application’ ni uko izashobora gukora idakeneye internet ihoraho, cyane cyane mu mavuriro yo mu byaro aho ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi ritaraba rinoze bihagije.
Gusa haracyari imbogamizi y’ururimi, kuko iyo porogaramu yubatse mu Cyongereza mu gihe abarenga 75% by’Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki kibazo kiri mu biri kwitabwaho kugira ngo abarwayi babashe kwisobanura mu rurimi basanzwe bakoresha.
AI mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.
Uyu mushinga uje ukurikira iyemezwa rya Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Mata 2023. Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5 z’amadolari ya Amerika kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Horizon 1000 iteganyijwe kugera ku mavuriro 1,000 hirya no hino muri Afurika bitarenze umwaka wa 2028, mu gihe igerageza ririmo gukorwa mu Rwanda rizaba rigenze neza.
Rosine Nzahabwanimana
























