Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda ryiyongereyeho abarenga ibihumbi 10 mu myaka itanu: MINISANTE

Wednesday 28 January 2026
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko imibare y’abagana ibigo by’ubuvuzi bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda yiyongereye cyane mu myaka itanu ishize, aho hiyongereyeho abarenga ibihumbi 10, ibi bikaba impamvu igaragaza ko iki ari kibazo gihangayikishije igihugu.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisante aganira n’abadepite.

Dr. Butera yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu byiciro bine birimo: Guhohotera umuntu ku mubiri, Kwangiza amarangamutima n’imitekerereze, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kubangamira ubushobozi n’uburenganzira bw’umuntu.

Yongeyeho ko riterwa ahanini n’uko umwe arusha undi imbaraga cyangwa ubushobozi, kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu, kutubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse n’ibindi bibazo by’imibereho.

MINISANTE igaragaza ko hari n’izindi mpamvu zituma ihohoterwa rikomeza kwiyongera zirimo ubukene, amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Mu mibare yagaragajwe, mu mwaka wa 2020/2021, abagana ibigo by’ubuvuzi bari 33.800, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize bageze kuri 42.000, bivuze ko biyongereyeho hafi ibihumbi 10.

Dr. Butera yavuze ko hacyigwa niba izi mpinduka ziterwa n’uko ihohoterwa ryiyongera koko, cyangwa niba ari ingaruka z’ubukangurambaga butuma abahohotewe bagana inzego zibafasha.

Imibare ya MINISANTE yerekana ko 84% by’abakorewe ihohoterwa ari abagore naho 15% akaba ari abagabo. Mu bwoko bw’ihohoterwa, irishingiye ku gitsina ni ryo ryiganje (47%), rikurikirwa n’iryo gukubita no gukomeretsa (40%).


Minisiteri y’ubuzima yemeza ko ihohotera rishingiye ku gitsina ryiyongereye.

Nubwo hashyizweho Isange One Stop Centers zitanga serivisi z’ubufasha ku bahohotewe, benshi bacyahitamo guceceka.
Dr. Butera yavuze ko atari ibintu byoroshye ku muntu kuza akavuga ihohoterwa yakorewe, agaragaza ko hakiri urugendo mu guhindura imyumvire no gushishikariza abantu gutanga amakuru.

Imibare igaragaza ko Abagore 43% ari bo bavuga bagasaba ubufasha naho Abagabo 40% ni Abatagira uwo babibwira 40% ni abagore, 38% ni abagabo
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 Dosiye 6.124 ni iz’abasambanyije abana 906 ni izihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina ku gahato, 2.034 ni izo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hakaba n’Amadosiye arenga ibihumbi 10 yo gukubita no gukomeretsa.

Abadepite bagaragaje ko zimwe muri Isange One Stop Centers zihura n’imbogamizi zirimo abakozi bake n’inyubako zishaje. MINISANTE yagaragaje ko abangavu bafite imyaka 15–19 baterwa inda zitateganyijwe biyongereye bava kuri 5% mu 2020 bagera kuri 8%.
Abangavu batize ni bo bafite ibyago byinshi (21%), mu gihe abarangije amashuri yisumbuye ari 4% gusa.


Isange One Stop Center igira uruhare mu gufasha abahohotewe.

Dr. Butera yavuze ko kugumisha umwana w’umukobwa mu ishuri no kumwemerera gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro guhera ku myaka 15 bishobora kugabanya iki kibazo.
Abadepite basabye ko abajyanama b’ubuzima bakifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yatangaje ko iki gitekerezo kiri kwigwaho.

Rosine Nzakizwanayo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru