Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali,bavuga ko kwihanganira umuntu ugize ikibazo cyo kuruka mu modoka bikwiye kuba umuco ,ariko nawe agasabwa kwitwararika bigamije kudateza abandi ikibazo.
Hari abavuga ko bitangira ubona Ibiti biba ngo byiruka ,abandi amazu akagenda abakurikiye. Ni bimwe mu bimenyetso abahura n’ikibazo cyo kuruka mu modoka bagaragaza ku ikubitiro. Mu kigo gitegerwamo imodoka cya Nyabugogo ,bamwe mu bagenzi baganiye na Mama Urwagasabo Tv; bavuga ko kuruka mu modoka bikunze kubaho ,icyakora ikibitera n’uburyo bwo guhangana nabyo babifiteho imyumvire itandukanye.
Umwe mubabyeyi bakuze twasanze ateze imodoka yerekeza mu Burasirazuba bw’igihugu yagize ati”Njye nziko iyo ufashe urugendo ukunda kugira ikibazo cyo kuruka mu modoka ,hanyuma ukikora mu kwaha ukinukiriza ,uba ubitsiritse .Urugendo rwose ruba amahire.
Undi nawe amwunganira yahamije ko koko ubu buryo bukora ,cyakora yongeraho ko uhekenya n’ubwoko bw’inturusu bita Mayideni cg se ugafata akanini kagurirwa muri Farumasi karinda kuruka . Aba bose bahuriza kukuba ari ibintu byizana ,cyane cyane kumuntu utaruherutse gukora ingendo ndende.
Hari icyo basaba abakunze guhura n’iki kibazo mu rwego rwo kwirinda kubangamira abandi. Aha bavuga ko usanzwe yiyiziho kugira iki kibazo yajya yitwaza agatambaro ko kurukamo ,kugirango atabangamira abandi ,nubwo abantu bose Atari kimwe ngo hari abinuba abahura n’iki kibazo ,nubwo bidakwiye .
Umwe mubatwara abagenzi mucyerekezo cya Kigali-Karongi ,avuga ko nabo nk’abashoferi babangamirwa ,gusa bagerageza gufasha abahuye n’iki kibazo,birimo kubasaba kubanza gushaka akanini mbere y’urugendo kubahura n’iki kibazo ,guhagarara mugihe bibaye ngombwa n’ibindi.
Kubaganga bavuga ko hari inama zagufasha nubwo zitandukana muburyo zitanga umusaruro bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
Izi zikubiyemo kwirinda kurya ifunguro rikomeye ,kuko ngo riremerera igifu ndetse n’ibiryo birimo amavuta si byiza .Kwirinda kurangarira kuri telefoni ngendanwa nabyo birafasha ,ndetse no kunywa amazi menshi mbere y’urugendo .Kubo bishobokeye bakwiye gufata akanini cg se bakanywa icyayi kirimo yangawizi. Ikindi ni uguhitamo kwicara ku mwanya w’imbere ,kuko bikurinda kurangara cyane.
Abashakashatsi bemeza ko byibura 1/3 cy’abantu bagiye bahura n’ikibazo cy’urugendo muri aba hakaba n’ababirwara burundu, usanga batangira bayura,bagatangira kugira icyuya niyo haba hakonje,bakagira isesemi rimwe narimwe bikabaviramo kuruka,kuribwa umutwe cyangwa kutabona neza.
ibi bibazo byibasira abari mu rugendo, baba bakoresha: imodoka, gariyamoshi, amazi (icyo bita mal de mer mu gifaransa), indege (mal de l’air) ngo byaba biterwa nikusanyamakuru ry’umubiri riba ritagenze neza biturutse ku bice bimwe na bimwe by’umubiri nk’amaso n’amatwi.
Iri kusanywa rizamo amakosa iyo amaso afite ibindi bintu arangariyeho, nibwo agace k’umubiri kitwa Vestibule kaba mu gutwi, gasanzwe kagira uruhare mu kurinda ihungabana ry’umubiri gatanga amakuru anyuranye n’ayo amaso ari gutanga, kuko umubiri wose uba uri mu muvuduko. Iki kibazo kigaragara cyane kubagenzi,abatwara ibinyabiziga bo ngo ntibahura nacyo impamvu
nta yindi ni uko ari ikizira kuba utwara yarangarira ahandi hatari aho ari kwerekeza.
Ishimwe Honore


























