Kuba hari umwanda ugaragara mu karere ka Gasabo, niyo ntandaro yo kuba hakiri indwara y’amavunja. ibi bikomoka mu myumvire y’abaturage cyane cyane mu mirenge y’inkengero y’umugi.
ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 kamena 2018, aho batanze urugero rwa umurenge wa Bumbogo aho bakomeza kwigisha kugira isuku, bakabigira umuco.
Umuyobozi wa karere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yagize ati"nubwo bakanguriwe kugira isuku, guhandura amavunja, nabyo bigira ingaruka kuko uhandurwa ashobora gukomereka, akanduza uwamuhanduye irwara zidakira nokuba abahandura ababikora bitari umwuga bazana ibibazo bitandukanye.
Abanyamabanga shingwabikorwa b’imirenge igize Gasabo
Yakomeje avuga ko kugeza ubu hazajya hakoresha umuti kuko abafite icyo kibazo baba batishoboye kandi iyi miti izajya itangirwa ubuntu iyi miti izajya ibavura badahanduwe kandi bavuwe imvunja bafashwa gusukura amazu yabo bayakurungira mu rwego rwo kwirinda kongera kurwara imvunja ziterwa no kugira isuku nkeya mu nzu.
Imvunja n’undi mwanda wose bididiza iterambere, inzego z’ubuyobozi ikwiriye kwita ku isuku bakanabikangurira abaturage cyane kuko kwigisha ari uguhozaho kuko iyo urangaye irwara zikomoka kumwanda ziba nyishi .


















