Mutungirehe Samuel
Imyanzuro y’Inana y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje ko insengero zifunze ariko ikomora umuhango w’ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero.
Benshi bakibona izo ngingo zombi, kuri Twitter bakomeje kwibaza aho Pasitoro cyangwa Padiri bazaba bahagaze mu gihe cyo guhaisakaramentu ryo gushyingirwa ku abageni bagiye kurushinga mu gihe insengero ziriho ingufuri.
Twabajije abayobozi b’Uturere ari natwo dufite mu nshingano gushyira mu bikorwa ibyatangajwe mu nama y’abaminisitiri, badusobanurira uko bazabyitwaramo.
Umuyobozi Nshimgwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko iyo imyanzuro nk’iriya isohotse haba hari ubundi buryo butangazwa izashyirwa mu bikorwa bityo bagitegereje guhabwa umurongo.
Yagize ati "Gusezerana ntabwo ari ikintu gitungurana ngo uvuge wenda ngo ntabwo nari nzi ko uyu muntu ari buseserane, ni ugukorana n’amatorero n’amadini tugakurikiza umurongo ubuyobozi bukuru bwatanze kuko nanone ntabwo bavuze ngo abantu bazasezeranire mu muhanda.
Numva bitanyuranyije n’icyo abayobozi bakuru bari bukomeze kuduhaho umurongo, icyo dusabwa twe ni ukubyumvikanaho n’abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Kicukiro n’abatutage ubwabwo bafite gahunda y’imihango y’ubukwe kugira ngo nabo bajye banabimenyekanisha dufatanye kwitegura ariko ni ukuvuga ngo ni ukubakurikirana ngo turebe ko bubahirije amabwiriza n’umugeni n’umukwe ubwabwo bakumva ko niba bavuze abantu 10 ubwo ni abongabo kandi ikiba kigenderewe cyane ni isezerano."
Mugenzi we uyoboye akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, mu butumwa bwa telephone ngendanwa ye yadusubije atya: "Iyo zifunze ntibibuza ko iyo bafite umugeni bamushyingira ,ariko bakubaha ya mibare yagenwe na Cabinet."
Inama y’abaminisitiri ntacyo yatangaje ku kijyanye no kwiyakira nyuma y’ibirori biherekeza umuhango w’abashyingiranye cyane ko icyemewe gusa ari inama zikorwa imbonankubone nazo hakorwa 30% by’ubushobozi bw’icyumba zibereyemo babanje kugaragaza ko bipimishije COVID-19 kandi ari bazima.
Abaherekeje abageni bagiye gushyingirwa haba ku murenge no mu rusengero nabo bagomba kuba bipimishije COVID-19.

















