Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Hagaragaye indi Corona yihinduranyije irusha ubukana Delta

Tuesday 31 August 2021
    Yasomwe na

Muri Afurika y’Epfo hagaragaye ubundi bwoko bushya bwa coronavirusi yihinduranyije, Variant, bwahawe izina rya C.1.2 burushaubukana Delta imaze iminsi ikangaranyije isi mu kwandura vuba no kwica vuba.

Ubu bwoko bwa C.1.2, ku nshuro ya mbere bwagaragaye mukwezi kwa Gatanu uyumwaka ariko bikomeza kwigwaho ngo barebe niba koko bushamikiyekuri coronavirus ya mbere.

Ikizwi ngo nabwo bufite ubundi bwinshi buyishamikiyeho. Gusa kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari inkenke ubu bwoko bushya buteye ugereranyije n’ubwari busanzwe.

Amakuru dukesha ABS/CBN News yo uri Afurika y’Epfo agaragaza ko kugeza ubu ku Isi ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bumaze kugaragara mu bihugu birindwi bya Afurika, Aziya, u Burayi na Oceania.

Kugeza ubu hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya byinshi kuri iyi virus haba mu buryo yandura ndetse niba ishobora no kuzahaza umuntu kurusha coronavirus isanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko ubwoko bwa Delta aribwo buteje inkeke ku Isi kuko bwandura byihuse kandi bukazahaza ubwanduye.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu kibasiwe cyane na COVID-19 muri Afurika kuko kimaze gupfusha abarenga ibihumbi 81 mu gihe abanduye nabo barenga miliyoni ebyiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru