Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Hagiye kuganirwa uko igiciro cyo kwipimisha cyagabanuka

Friday 16 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu gihe hamaze iminsi humvikana amajwi y’abaturage batamambira Leta ko igiciro cyo kwipimisha coronavirus ari kinini kandi iki cyorezo cyarahungabanyije ubukungu bwabo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu inzego zishinzwe ubuzima zifatanyije n’abafatanyabikorwa, barimo kuganira ku giciro iyi serivisi izajya ikorerwaho kuko igiciro gishya kizemezwa kigomba gutangira gukurikizwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko nyuma yo kuganirwaho n’inzego zibishinzwe, igiciro cyo gupima COVID-19 hakoreshejwe uburyo butanga ibisubizo by’ako kanya kigiye kugabanywa.

Kuva gupima Covid 19 byatangira, haba mu mavuriro ya leta cyangwa ayigenga yatoranijwe, igiciro cyo gupima byihuse, Rapid Test, ni amafaranga ibihumbi 10 Frw, abaturage bakaba baragiye bavuga ko ari menshi.

Inzego z’Ubuzima zizeza abaturage ko mu gihe ugiye kwa muganga ku bitaro bya Leta ugaragaza ibimenyetso bya coronavirus ko nta kiguzi ucibwa kuri iyo serivisi yo gupimwa.

Hari abagaragaza ko mu gihe ushaka gupimwa icyorezo cya COVID-19 ugacibwa amafaranga udafitiye ubushobozi byakoma mu nkokora gahunda yo guca burundu icyorezo kuko ushobora no kuba ugifite ugatinda kugaragaza ibimenyetso cyangwa ntubigaragaze nyamara uri kwanduza abandi igihe hatabayeho kwirinda byuzuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru