Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hari abantu bafashwe bagiye gusura abarwariye COVID-19 mu ngo

Monday 28 June 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu gihe Abanyarwanda bose bari muri gahunda ya Guma mu Karere mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirusi buri kugaragara muri iyi minsi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko biri kugaragara ko abantu bamwe bari kwica nkana amabwiriza yatanzwe ku buryo mu minsi ine ishie abagera ku bihumbi 35 bafashwe barenze kuri ayo mabwiriza, barimo n’abafashwe bagiye gusura abarwariye COVID-19 mu ngo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ytangarije RBA ko hari abatari kubahiriza amasaha yagenwe no kuba bari mungo zabo, abajya mu tubari, abajya mu mahuriro atemewe n’abandi bari kujya gusura abarwariye corona mu ngo n’abandi bakora ibihabanye n’amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo.

akomeza agira ati "Hari imodoka zafashwe zarenze ku masaha zirenga 200, moto zirenga 200, amagare menshi ariko noneho uretse n’ibyo hari n’ibindi bikorwa ukibaza niba koko abantu bashobora kuba bumva uburemere bw’iki corezo nubwo tumaze iminsi tukizi cyangwa se nubwo tubona gitwara abantu abandi benshi bakarwara.

Ibikorwa birimo gushyiraho za Sauna ndetse hakabamo n’abashaka ujyamo kugira ngo biyuke bashopbore kuba abkira iyo ndwara; ibikorwa birimo kujya gusura abarwayi ba COVID mu rugo, abantu bakagenda bagaterana baturutse hirya no hino; ibikokorwa birimo utubari twinshi."

CP Kabera yakomeje avuga ko muri iyi minsi ine nanone polisi yafashe abantu bagera ku 1000 bari mu tubari dutandukanye n’utubari tugera hafi muri iyo mibare; birumvikana rero ko muzi ko utubari tutemerewe gukora ariko nyine abantu bakaducuruza.

ukibaa ibyo tubona, imibare izamuka, ukibaza imigenzere y’abo bantu n’imyitwarire ariko ni ukudahwema gukomeza kubibutsa inshingano zabo nk’abaturage ndtetse n’ababirenzeho babibazwe cyangwa se babe banabihanirwa."

Ingamba ziri gukurikizwa muri iyi minsi ziragendera ku ziherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko uturere twose n’Umujyi wa Kiigali bijya muri Guma mu Karere y’ibyumweru bibiri bizasozwa mu mpera z’iki cyumweru cyatangiye hakamenyekana izindi ngamba bitewe n’uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

Gahunda yo kwemerera abantu kurwarira mu ngo icyorezo cya COVID-19 bagakurikiranirwayo yafashwe mu rwego rwo kugabanya umubare w’abajyanwaga mu bigo byita ku banduye icyo cyorezo no kugabanya ingengo y’imari yo kubitaho mu gihe bakitabwaho bari mu ngo zabo kandi bagakira neza bakurikije amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Uri muri iyo gahunda ntaba yemerewe kuva mu rugo, kandi akomeza kwitwararika akurikiza ingamba zo kwirinda kwanduza abo babana ntibibe binemewe ko abandi bamusura kimwe no kujya kubasura mu gihe akirwaye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru