Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Haribazwa niba Umujyi wa Kigali uzagera ku ntego zawo mu gihe mu mwaka umwe amadeni yakubye Gatatu ibyo winjije

Thursday 16 September 2021
    Yasomwe na

Abadepite bagize komisiyo yo kugenzura imikireshereze y’umutungo wa Leta PAC bibajije uko Umujyi wa Kigali ushobora kugera ku ntego zawo mu gihe ukomeje kwigwizaho amadeni akubye hafi Gatatu ibyo winjije, bikiyongeraho no kuba utazi abasoreshwa bose bawukoreramo.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Komite nyobozi n’Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Umujyi wa Kigali bari bagezwehi muri gahunda PAC irimo yo kubaza ibigo bya Leta na za Minisiteri amakosa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabonye muri raporo y’umwaka wa 2019/2020.

Muri uwo mwaka w’ingengo y’Imari 2019/2020 Umujyi wa Kigali winjiye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu ariko ugira umwenda wa miliyari zisaga 18, bivuze icyuho cy’asaga miliyari zirenga 11.

Umujyi wa Kigali wananenzwe ko utazi neza umubare w’abasoreshwa ufite kandi bimaze Igihe kinini muri za raporo zindi z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta zatambutse.

Ibi byatumye abadepite bagize komisiyo ya PAC bibaza niba Kigali, Umurwa Mukuru w’Igihugu uzagera ku ntego zawo z’iterambere mu gihe harimo uruhuri rw’ibibazo nk’ibyo.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bemeye ko ikibazo cy’abasireshwa batazwi bose gihari ariko bavuga ko nagiye gukorana n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, kugira ngo bamenye nyirizina umubare w’abasoreshwa bakorera ku butaka bwa Kigali.

Indi ngingo yateye abadepite kwibaza ni uko Umujyi wa Kigali utazi nyirizina ingano y’imisoro n’amahoro ava muri za parikingi z’imodoka ziri hirya no hino mu mugi, nacyo bavuga ko bazafatanya na sosiyete yahawe ako kazi MISIC, ngo babinoze.

Raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje amafaranga asaga miliyoni 400 Umujyi wa Kigali wasohoye wishyura nk’imyenda adafitiwe impapuro ziyasobanura.

Hari kandi miliyoni zisaga 100 yishyuwe Gukora imihanda bataboneye inyandiko ziyasobanura, hakiyongeraho n’andi asaga miliyoni imwe yishyuwe nk’umushahara ntihagaragazwa uwo yishyuwe.

So ibyo gusa umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabonye bigize amakisa, hari n’amafaranga asaga miliyari eshanu z’umusoro utaramenyekanishijwe kandi ngo bigoye kumenya niba warishyuwe cyangwa warasonewe.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali basobanuye ko ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yajyaga kubagenzura yasanze hari inyandiko badafite zisobanura amwe muri ayo mafaranga yasohitse ariko ng’ubu barashyize barazibona.

Ibyo bisobanuro ntibyanyuze abadepite bagize komisiyo ya PAC bituma Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa atangira gusaba imbabazi.

Yavuze ko niyemeje ko bitazongera, ati "Filing (gushyira hamwe) y’izo mpapuro ari zo tuvuga dufite ubungubu kandi tutarazihaye umugenzuzi Mukuru w’Imari ubwo yazisabaga, nagira ngo Nyakuhabwa Chair (Perezida wa PAC) twiyemeze ko tutazabyongera. Hari n’ingamba twafashe."

Hari Indi ngingo umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze Umujyi wa Kigali wakoze yo gushora leta mu manza zirimo n’iz’ubutama zatumye utsindwa wishyura miliyoni 178, abadepite bavuga ko ari ugusesagura nkana umutungo wa Leta kandi ngo uwo ari we wese byaturutseho azabiryoza.

Mu bindi byagaragayemo amakosa birimo ibijyanye n’amasoko ya leta byagaragaye ko abahabwa amasoko ya leta ari sosiyete zikomeye gusa, nta zikizamuka. Mu kwimura abaturage nabyo muri uwo mwaka w’ingengo y’Imari 2019/2020 hagaragayemo amakosa nk’aho miliyari zisaga 7 yishyuwe nk’ingurane ku mitungo ariko ntihagaragara inyandiko ziyasobanura.

Icyo cyatumye abadepite bibaza niba bitaba icyuho cya ruswa iturutse mu kwishyura abantu ba baringa hagamijwe kunyereza amafaranga, hakiyongeraho no kuba mu kwishyura abaturage bazamo ubukererwe burengeje iminsi 120 iteganywa mu itegeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru