Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

IBIGANIRO BYA IRAN N’AMERIKA BIRI KUBERA MURI OMAN

Friday 6 February 2026
    Yasomwe na

Abayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’aba Irani biteganyijwe ko bahurira muri Oman mu biganiro bitaziguye, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera impungenge z’uko hashobora kubaho intambara.

Ibi biganiro bije nyuma y’uko Amerika yongereye ingabo zayo mu Burasirazuba bwo Hagati, igikorwa cyakurikiye ibyo Washington yise gushyigikira bikomeye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi yabaye muri Irani mu kwezi gushize, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hapfuye abantu ibihumbi byinshi.

Hari havutse ikibazo cyashoboraga kubangamira ibiganiro bitewe no kutumvikana ku hantu bizabera no ku ngingo bigomba kwibandaho. Ibi biganiro biri mu mugambi w’abahuza bo mu karere wo kugabanya ubushyamirane.

Nubwo bahuye, impande zombi ziracyafite ibyo zitemeranyaho bikomeye. Abadipolomate bizeye ko nibigenda neza hashobora kuboneka inzira iganisha ku mishyikirano ihamye.
Amerika isaba ko Irani ihagarika burundu gahunda yayo ya kirimbuzi ikanavanaho ububiko bwayo bwa uranium ikungahayeho, kandi ikifuza ko ibiganiro byanakomoza ku misile zayo zirasa kure, inkunga iha imitwe yitwaje intwaro mu karere, ndetse n’uko ifata abaturage bayo.

Irani yo ivuga ko ibiganiro bigomba kugarukira gusa kuri gahunda ya kirimbuzi, kandi kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari aho impande zombi zaba zarumvikanye kuri iri tandukaniro.

Mu byumweru bishize, Perezida Donald Trump yavuze ko ashobora kugaba ibitero kuri Irani mu gihe nta masezerano yagerwaho. Amerika yohereje mu karere ibihumbi by’ingabo n’ingabo zirwanira mu mazi zirimo ubwato butwara indege z’intambara, andi mato y’intambara ndetse n’indege z’intambara.

Irani na yo yavuze ko izasubiza ikoresheje imbaraga zihambaye mu gihe yaterwa, ikangisha kurasa ibirindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse na Israel.
Intumwa za Irani ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi, uherutse kuvuga ko ingabo z’igihugu cye ziteguye urugamba, mu gihe Amerika ihagarariwe n’intumwa idasanzwe Steve Witkoff hamwe na Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru