Tuesday . 30 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

ITARIKI Y’IBIZAMINI BYA LETA BISOZA UMWAKA W’AMASHURI 2024-2025 YAMENYEKANYE.

Monday 26 May 2025
    Yasomwe na

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025 bizatangira ku wa 30 Kamena 2025, bikazarangira ku wa 3 Nyakanga 2025 mu mashuri abanza. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ubwo yashyiraga hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2024–2025.


Ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 19 Gicurasi 2025, bikazarangira ku wa 6 Kamena 2025.


Nesa yemeje amatariki ibizamini bya leta bizakorerwaho.

Ibizamini byanditse byo mu mashuri yisumbuye (ibyiciro byombi) bizatangira ku wa 9 Nyakanga 2025, bikazarangira ku wa 18 Nyakanga 2025.

Ministeri y’uburezi ivuga ko mu gihugu hose, abakandida ibihumbi 471,009 ari bo biyandikishije ko bazakora ibizamini bya Leta, abo ni abo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, icyiciro rusanga, ndetse no mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi yasabye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi gukomeza kwitegura neza kugira ngo ibizamini bizagende neza kandi mu mucyo.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru