Wednesday . 27 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ibiciro by’ingendo bishobora kongera kuzamuka bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda COVID-19

Tuesday 15 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Nyuma yo gutangaza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, ingamba ya 6 ni imwe mu ngamba zigomba kubahirizwa mu gihugu hose , ivuga ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara, kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID- 19.

Ibicoro by’ingendo mu modoka rusange zitwara abagenzi byaherukaga gusubirwamo n’ikigo ngenzuramikorere RURA nyuma yahoo inama y’abaminisitiri ifashe igiye ifungura imirimo imwe n’imwe mu kongera kzuahura ibikorwa mu gihugu ariko nabwo bihita bigaragazwa n’abaturage ko byzamutse mu gihe icyorezo cya COVID cyahungabanyije bikomeye ubushobozi bw’abantu, bamwe batakaje n’akazi.

Icyo gihe byasabye ko Minisitiri w’intebe n’inzego zibishinzwe bafata uwmanzuro wo kubigabanya, leta ikagira uruhare ifashamo abaturage, tariki ya 23 Ukwakira 2020 hasohoka ibiciro bishya ari nabyo bigikurikizwa.

Icyo gihe ibiciro bizamurwa byari bayshingiye ko umubare w’abari bemerewe kugenda mu modoka rusange wari wagabanyijwe mo kabiri, bituma n’igiciro kikuba hafi kabiri ku ngendo.

Ukurikije uko ubu umubare w’abemerewe kujya mu modoka rusange wongeye kugabanywa mo kabiri, ntiwashidikanya ko byagira ingaruka no ku bociri by’igendo mu gihe byaba bibangamiye abatanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange mu gihugu cyane ko ingamba zafashwe zizongera gusubirwamo nyuma y’ibyumweru bitatu nk’uko inama y’abaminisitiri yabyemeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru