Wednesday . 17 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Ibiro bya Perezida Macron byashyize umucyo ku byavuzwe ko anywa Cocaine

Monday 12 May 2025
    Yasomwe na

Champs Elysee, ibi ni ibiro bya perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron byahamije ko agatambaro kagaragaye ku meza imbere ya Macron atari cocaine ahubwo ari agatambaro ko kwihanagura kazwi nka Muchoir mu gifaransa.


Si Cocaine ni Muchoir- Champs Elysee.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yashimangiraga ko Perezida Macron, Friedrich Merz w’ubudage ndetse na minisitiri w’intebe wa Pologne Donald Tusk barimo basangira cocaine.


Abavugaga ko yari cocaine bashingira ku kuba bimaze iminsi bivugwa ko muri Ukraine icyo kiyobyabwenge kiri gukoreshwa cyane haba mu bategetsi cyangwa se mu basirikari bakuru bitewe no kubura ibitotsi kubera intsinzwi mu ntambara.


Ibiro bya Perezida Macron byavuze ko ibyatangajwe atari byo ahubwo agapapuro k’umweru kabonetse ku meza ya Macron yari Muchoir aho kuba Cocaine.


Abo bategetsi bose bari bavuye muri Ukraine bari muri gariyamoshi isanzwe ikoreshwa n’abategetsi bakunda gusura Ukraine kuva aho uburusiya butangiye kugaba ibitero muri Ukraine muri Gashyantare 2022.


Ubwo Emmanuel Macron yahuraga n’abandi bategetsi muri Gariyamoshi.

Aba bayobozi bari bagiye muri Ukraine mu kugerageza kunoza umushinga w’amahoro hagati ya Ukraine n’igihugu cy’uburusiya ndetse no guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30 nkuko byasabwe na Perezida Donald Trump.


Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru