Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ibisindisha k’umubyeyi utwite ni mwe mu mpamvu ya mbere y’ubumuga ku mwana uvutse

Thursday 6 September 2018
    Yasomwe na

Abahanga bakomeje kuvumbura ibibi by’ibisindisha umubyeyi anywa igihe atwite

Urugero abahanga mu buzima batanze bamaze gukora ubushakashatsi bushya, ni urwo hagati y’umwaka w’2006 n’2013, aho basanze nibura umwana 1 mu bana barenga 3.000 yaravukanye ingaruka z’ibisindisha umubyeyi we yanyoye amutwite.
Muri rusange mu Bufaransa, mu bana 3.207 bavutse, abana 452 bavukanye ibibazo by’ubusinzi byabateye gukererwa mu mikurire, ubumuga bw’ingingo, n’uturemangingo, ubwenge budahagije, guhuzagurika mu migirire n’imitekerereze, kwibagirwa no kudafata mu mutwe cyangwa gufata bakererewe, ikindi kandi ngo ibisindisha bihindura isura y’urusoro ruri mu nda.

Ibyo bibazo bitandukanye bigaharagarirwa n’ikibazo gikomeye cyo kuba abana bavukana ubumuga bukomatanyije.

Hifashishijwe ibipimo, ngo umubyeyi utwite iyo anyoye ikirahuri kimwe cy’umuvinyo buri munsi mu gihe cyose cy’amezi 9 cyo gutwita, aba aha urusoro afite mu nda garama 10 zikubye inshuro 270 z’ubumara buba mu nzoga bwitwa etanolo, ubwo bungana na litilo 2 n’igice zirenga z’inzoga nyirizina.

Iyo umwana yamaze kuvuka, ajya kugira umwaka 1 gusa umubiri we waramaze kumenyera inzoga zaratangiye kuwuca integer ku buryo bugaragara mu maraso ye baramutse bayapimye.

Abaganga b’inzobere mu kuvura abana bavuga ko ibyo bibazo by’ubusinzi bw’ababyeyi bifata abana bakiri mu nda ku buryo iyo bamaze kuvuka kubavura bigorana kuko biba byarabacengeye mu maraso no muri kamere mu gihe bakiri insoro zikura. Aho bakahahera basaba ababyeyi b’isi yose ko nubwo baba basanzwe banywa ibisindisha, igihe batwite baba babihagaritse.

Nubwo atari ubwa mbere, izi ngaruka zo kunywa inzoga zigaragazwa, mu isi yose, buri mwaka, abagore mu bagore baba batwite abangana na 20% bakomeza kunywa inzoga nkuko bazinywaga batarasama.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru