Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ifu y’imyumbati ya Kinazi yaba igiye kujya yifashishwa mu gukora imigati na pizza

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Umukiliya uwo ari we wese azaryoherwa no kugura umugati, pizza cyangwa capati bikoze mu ifarini ivanze n’ifu y’imyumbati ikorwa n’Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant (KCP).

Nyuma y’uko ifu y’uruganda rwa Kinazi iherutse guhabwa ibyangombwa byo gucururizwa ku isoko ryo muri Amerika, kuri ubu abahanga bavuga ko abakora imigati n’ibindi bikorwa mu ifarini badakwiye kwibagirwa gushyiramo 20% by’ifu y’imyumbati y’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant.

Kuri ubu uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu ingana na toni 7200 ku mwaka, ishobora guhaza isoko ryo mu Rwanda ndetse rugasagurira n’amahanga, aho rufite ubushobozi bwo gutunganya ifu ingana na toni 10,950 zo kujyana ku isoko mpuzamahanga.

Ifu y’imyumbati ya kinazi imaze gukundwa na benshi
Uruganda rwa KCP rutunganya ifu y’imyumbati y’ubwiza buhebuje (High Quality Cassava Flour) ndetse ikaba iherutse guhabwa icyemezo cyo gucururiza iyi ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uru ruganda ruvuga ko nta mpamvu yuko abategura amafunguro y’abantu benshi nk’amashuri bakoresha amafu atujuje ubuziranenge, ngo ejo nibigira ingaruka babe batabona uwo babaza.

Uwakenera kurangura cyangwa kugura ifu y’imyumbati ya Kinazi bashobora kuyisanga mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango ku cyicaro cy’uru ruganda.

Iyi fu ya Kinazi ihendutse ku isoko ryo mu Rwanda wanayisanga mu isoko rya Nyarugenge riri mu Mujyi wa Kigali no mu maduka acuruza ibiribwa hose mu gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru