Mu masaha make imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2018 mu mupira w’amaguru iratangira mu Burusiya, ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iyo mikino irabera ku kibuga cya Luzniki, mu mugi wa Moscow.
Umukino wa mbere wo gufungura indi ku mugaragaro, urahuza Uburusiya na Arabia Saoudite.
Abafana ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu mpande z’isi bamaze kuzura umujyi mukuru Moscow bategereje gukurikirana uko amakipe yabo azitwara.
Uburusiya na Arabia Saoudite birakina saa kumi n’imwe z’umugoroba (saa 17hoo i Kigali).
Imikino yose y’Igikombe cy’isi cya 2018 izahuza ibihugu 32, harimo abahanga n’abasesenguzi benshi mu bya Ruhago baturutse ahantu hatandukanye bazakomeza gusesengura imikino 64 izakinwa mu minsi 32, kuva none tariki 14 Kamena kugera tariki 15 Nyakanga 2018.
Iyo mikino yitezweho ko izitabirwa n’abafana ibihumbi 500 bazava hirya no hino ku isi bakajya gufana mu Burusiya, izakurikirwa buri minsi n’abantu Miliyari eshatu.
Hari amatsinda umunani (8), itsinda rimwe ririmo amakipe ane. Amakipe 2 abari azagera kuri final yose azaba yaragiye amanuka mu bindi byiciro avuye mu matsinda akomeze muri 1/16.
Iyi mikino y’iki gikombe cy’isi igiye kwitabirwa ku nshuro ya 21, izakinirwa ku bibuga 12 mu mijyi 11 mu Burusiya.





















