Umuvugozi w’Gisirikare cya Congo FARDC, Général-major Sylvain Ekenge, yatangaje ko igisirikare cyabo cyiyemeje gukubita umwanzi bahanganye, (M23) kikamurenza umupaka, gusa yerura ko igisirikare cyonyine kitabyishoboza badafatanyije n’abaturage.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru i Kisangani kuri uyu wa gatanu aho yari kumwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ahabereye umuhango wo kwibuka ubwicanyi bwiswe GENOCOST.
Yagize ati: "Tugomba gushingira kuri abo baturage kugira ngo tuzatsinde bikuka umwanzi waduteye. Uko byaba bimeze kose ku rugamba uyu munsi, igisirikare cyacu noneho cyiyemeje kumvana imitsi n’umwanzi kikagaruza ubuso yafashe.
Igisirikare nticyabyishoboza nta musanzu w’abaturage."
Umuvugizi wa FARDC Général-major Sylvain Ekenge yemeje ko mbere bagiye bagira intege nke ariko ubu bamaze kwiyubaka.
Ati: "Ikibazo cyari cyarajahaje ingabo zacu twaragitahuye none uyu munsi ingabo zacu ziduteye ishema ku buryo duhamya bizira gushidikanya ko zambariye kubohora ubutaka bwose twatakaje, zigatumura umwanzi zikamuta hakurya y’umupaka."
Ubushobozi bukwa bwa FARDC imbere y’umwanzi ntibwavuzwe n’umuvugizi gusa kuko na Perezida Tshisekedi yigeze gushimira uruhare urubyiruko rwashyizwe mu mutwe wa Wazalendo rutanga ku ngabo, kuko zitashoboye kubarinda uko zibisabwa.
Ingabo za FARDC imbere y’umwanzi zigaragaza isura itanezeza abenegihugu
Ingabo za M23 zihora ziteguye kwambura ibikoresho FARDC






















