Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyuma yaho Minisiteri ya Siporo ifashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya siporo mu Rwanda n’amarushanwa mu gihe cy’iminsi 30 ivuga ko Ari ukubera ubukana n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, benshi mu bakunzi n’abanyamakuru ba siporo ntibabyakiriye neza kuko bagiye banenga iki cyemezo, bavuga ko bitari bikwiye ko shampiyona y’umupira w’amaguru ihagarikwa.
Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yari yatangaje ko imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo bihagaritswe iminsi 30 uhereye tariki ya 1 Mutarama 2022 mu gihe abakunzi basiporo bagiye ku mbuga nkoranyambaga banenga bikomeye iki cyemezo ahanini bibaza ukuntu shampiyona ihagarikwa abakinnyi barakingiwe, byongeye bajya mu kibuga bapimwe bibatera kwibaza impamvu bahisemo uwo mwanzuro.
Ku ikubitiro abanyamakuru batandukanye, baba abakora ibiganiro ku maradiyo n’abandika bafashe mikoro banenga minisports bikomeye. Aha twavuga Umunyamakuru Sam Karenzi ukorera Fine fm abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter.
Yagize ati "Sinzi niba ari njye gusa bigora kumva ukuntu shampiyona ihagarikwa amakipe yikingije ndetse yipimisha mbere ya match kandi akina nta bafana muri stade, nyamara amasomo n’imodoka zigitwara abagenzi batipimishije."
Undi wagize icyo avuga kuri iyi myamvuro yari imaze gufatwa ni Munyakazi Sadate wigeze kuba umuyobozi wa Rayon sports nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yanenze iki cyemezo.
Yagize ati "Madame Minisitre Aurore Mimosa gusubikwa champiyona ndabona ari icyemezo kidakwiye, ubu niba muri week-end utubari twitabirwa wenda n’abantu Miliyoni 4 ni urugero, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo ubu champiyona yitabirwa n’abantu batarenze 640 niyo kibazo?! nooo."
Ubwo imyanzuro yari imaze gusohoka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahise ritumizaho inama y’igitaraganya yahuje iyi Federasiyo n’abayobozi b’amakipe ndetse bamwe bagaragaza ko badashobora gucumbikira abakinnyi hamwe mu mwiherero ahubwo ko bikomeje bamwe bavanamo akabo karenge.
Uku kutumvikana byatumye ku ikubitiro ikipe ya Rayon sports , kiyovu sports, Gasogi united zigaragaza ko gukurikiza izi ngamba bigoranye ndetse baca amarenga ko minisports ikomeje gutsimbarara kuri iyi myanzuro bakwivana mu marushanwa.
Mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimenyesha amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ryasohotse tariki ya 7 Mutarama 2022, nyuma y’amasaha make Minisiteri ya Siporo nayo yongeye gutangaza amabwiriza mashya avuguruye yarakubiyemo igisubizo ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abandi bakunzi ba siporo
Ikinyamakuru Mamaurwagasabo cyegereye abakunzi ba sport mu Rwanda bavuga uko bakiriye iyi myanzuro yo gusubukura shampiyona .
Dushimimana Oreste ni umukunzi wa siporo by’umwihariko umupira w’amaguru, yagize ati "Turashimira minisports ko yakomoreye imikino ikongera gusubukurwa tugiye kongera kuryoherwa na shampiyona nubwo tutajya tugera ku bibuga turebera kuri television kandi ndasaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19."
Mu mabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tarikiya ya 8 Mutarama na minisports yagize iti “Amakipe y’igihugu na ‘Clubs’ ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo imyitozo igomba kubera mu muhezo.”
Iyi Minisitiri ikomeza igira iti “Imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, byemerewe gusubukurwa. Ingaga za Siporo zisabwe kuvugurura amabwiriza yazo agenga uburyo bwo kwirinda COVID-19 akurikije aya mabwiriza mashya.”
Mu bindi Minisiteri ya siporo yongeye gushimangira ni uko nta bafana bemerewe kwinjira ahabera imyitozo ndetse n’ahabera imikino y’amarushanwa.
Aya mabwiriza akomeza asaba amakipe yose akina imikino y’amarushanwa yateguwe n’ingaga za siporo ko asabwe gupimisha abakinnyi COVID-19 bose ku munsi w’umukino.
Ingaga zasabwe gutanga raporo y’ibipimo byafashwe ku munsi w’umukino bigashyikirizwa Minisitiri ya siporo mu gihe kitarenze amasaha 24 ,nanone kandi buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi bayo byibuze inshuro imwe mu minsi y’imyitozo .
Ingaga zitazubahiriza aya mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 zizafatirwa ibihano, aya mabwiriza agomba kumara igiye kingana n’iminsi 30.






















